Ibyah 8

Ikimenyetso cya karindwi kimenwa

1 Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya karindwi, mu ijuru habaho ituze nk’igice cy’isaha.

Abamarayika barindwi bavuza impanda ndwi

2 Mbona abamarayika barindwi bahora bahagarara imbere y’Imana bahabwa impanda ndwi.

3 Haza marayika wundi ahagarara ku gicaniro afite icyotero cyacuzwe mu izahabu, ahabwa imibavu myinshi ngo ayongere ku mashengesho y’abera bose, ayishyire ku gicaniro cy’izahabu kiri imbere ya ya ntebe.

4 Umwotsi w’umubavu uva mu kuboko kwa marayika, uzamukana imbere y’Imana n’amashengesho y’abera.

5 Nuko marayika ajyana icyo cyotero acyuzuza umuriro wo ku gicaniro akijugunyamu isi, hakurikiraho amajwi avuga n’inkuba zihinda, n’imirabyo n’igishyitsi.

6 Nuko ba bamarayika barindwi bari bafite impanda ndwi bitegura kuzivuza.

7 Uwa mbere avuza impanda. Hakurikiraho urubura n’umuriro bivanze n’amaraso, bijugunywa mu isi. Nuko kimwe cya gatatu cy’isi kirashya, kimwe cya gatatu cy’ibiti na cyo kirashya kandi ibyatsi bibisi byose birashya.

8 Nuko marayika wa kabiri avuza impanda. Ikimeze nk’umusozi munini waka umuriro kijugunywa mu nyanja, kimwe cya gatatu cy’inyanja gihinduka amaraso,

9 kimwe cya gatatu cy’ibyaremwe byo mu nyanja bifite ubugingo birapfa, kandi kimwe cya gatatu cy’inkuge kirarimbuka.

10 Marayika wa gatatu avuza impanda: inyenyeri nini iva mu ijuru iragwa yaka nk’urumuri, igwa kuri kimwe cya gatatu cy’inzuzi n’imigezi no ku masōko.

11 Iyo nyenyeri yitwa Muravumba. Kimwe cya gatatu cy’amazi gihinduka apusinto, abantu benshi bicwa n’ayo mazi kuko yasharirijwe.

12 Marayika wa kane avuza impanda. Kimwe cya gatatu cy’izuba na kimwe cya gatatu cy’ukwezi, na kimwe cya gatatu cy’inyenyeri bikorwaho, kugira ngo kimwe cya gatatu cyabyo cyijime amanywa atavira kuri kimwe cya gatatu cyayo, n’ijoro ni uko.

13 Ndareba numva ikizu kiguruka kiringanije ijuru kivuga ijwi rirenga kiti “Ni ishyano, ni ishyano, ni ishyano rizabonwa n’abari mu isi ku bw’ayandi majwi y’impanda z’abamarayika batatu zigiye kuvuzwa.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =