Ind 3

1 Nijoro ndi ku buriri bwanjye,

Nshaka uwo umutima wanjye ukunda,

Ndamushaka ndamubura.

2 Ni ko kuvuga nti “Ngiye guhaguruka,

Ngendagende mu mudugudu,

Mu nzira no mu miharuro,

Nshaka uwo umutima wanjye ukunda.”

Naramushatse ndamubura.

3 Nahuye n’abarinzi bagenda umudugudu,

Ndabaza nti “Mbese mwabonye uwo umutima wanjye ukunda?”

4 Tugitandukana gato,

Mbona uwo umutima wanjye ukunda.

Ndamufata nanga kumurekura,

Kugeza ubwo namugejeje mu nzu ya mama,

Mu cyumba cy’uwambyaye.

Umukwe:

5 Mwa bakobwa b’i Yerusalemu mwe,

Mbarahirije amasirabo n’impara zo mu gasozi,

Ntimukangure umukunzi wanjye ngo abyuke,

Kugeza igihe abyishakira.

Umugeni:

6 Uriya ni nde uzamuka aturuka mu butayu,

Ameze nk’inkingi z’umwotsi,

Ahumurwaho n’ishangi n’icyome,

N’ibihumura neza byose by’umugenza?

7 Dore ni ingobyi ya Salomo,

Akikijwe n’ingabo z’intwari mirongo itandatu,

Zo mu ntwari za Isirayeli.

8 Bose bitwaje inkota,

Ni abahanga bo kurwana,

Umuntu wese atwaye inkota ye ku itako rye,

Babitewe n’ubwoba bwa nijoro.

9 Umwami Salomo yiremeye ikitabashwa,

Mu biti by’i Lebanoni.

10 Inkingi zacyo yaziremye mu ifeza,

N’imbere hacyo hari izahabu,

N’icyicaro cyacyo ari umuhengeri.

Igisasiro cyacyo gishashwe n’urukundo,

Yabikorewe n’abakobwa b’i Yerusalemu.

11 Yemwe bakobwa b’i Siyoni, nimusohoke,

Mwitegereze umwami Salomo,

Ufite ikamba yambitswe na nyina umunsi yashyingiweho,

Ari wo munsi umutima we wanezerewe.

Umukwe:

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × five =