Ind 4

1 Dore mukunzi wanjye we,

Uri mwiza ni koko uri mwiza.

Amaso yawe ameze nk’ay’inyana hagati y’imishunzi yawe,

Umusatsi wawe umeze nk’umukumbi w’ihene,

Ziryamye mu ibanga ry’umusozi w’i Galeyadi.

2 Amenyo yawe yera nk’umukumbi w’intama zakemuwe zivuye kuhagirwa,

Zose zigenda zikurikirwa n’impanga zazo,

Ntihagira n’imwe ipfusha.

3 Iminwa yawe imeze nk’ubudodo butukura,

Kandi mu kanwa kawe ni heza.

Mu misaya yawe hameze nk’igisate cy’ikomamanga,

Hagati y’imishunzi yawe.

4 Ijosi ryawe rimeze nk’umunara wa Dawidi,

Wubakiwe gushyingurwamo intwaro,

Utendetsemo ingabo igihumbi,

Ingabo zose z’intwari ze.

5 Amabere yawe ameze nk’inyagazi ebyiri,

Impanga z’isirabo,

Zirisha mu myangange.

6 Kugeza mu mafu ya nimunsi,

Izuba rikendakenda,

Ndajya ku musozi uriho ishangi,

No ku gasozi kariho icyome.

7 Uri mwiza bihebuje mukunzi wanjye,

Nta nenge ufite.

8 Ngwino tuvane i Lebanoni, mugeni wanjye,

Tuvane i Lebanoni.

Itegereze uri mu mpinga zo muri Amana,

Uri mu mpinga z’i Seniri n’i Herumoni,

Uri mu mavumo y’intare,

Uri mu misozi ibamo ingwe.

9 Wansābye umutima,

Mushiki wanjye, mugeni wanjye,

Wanshabishije umutima n’ijisho ryawe,

N’umukufi wo mu ijosi ryawe.

10 Urukundo rwawe ko ari rwiza,

Mushiki wanjye, mugeni wanjye!

Urukundo rwawe ko rundutira vino,

Kandi impumuro y’amavuta yawe ikandutira imibavu y’ubwoko bwose.

11 Iminwa yawe mugeni wanjye, iratonyangaho ubuki,

Umutsama n’amata biri munsi y’ururimi rwawe,

Kandi impumuro y’imyambaro yawe,

Ni nk’impumuro y’i Lebanoni.

12 Mushiki wanjye we, mugeni wanjye,

Uri umurima uzitiwe,

N’isōko yasibye,

N’iriba ryashyizweho ikimenyetso gifatanye.

13 Ibishibutse byawe ni umurima w’imikomamanga,

Weramo imbuto nziza,

Koferi n’uduti twa narada,

14 Narada na Karukoma,

Kāne na mudarasini n’uduti twose tw’icyome,

Ishangi n’umusagavu n’imibavu yose iruta iyindi.

15 Uri iriba ryo hagati y’imirima,

Uri isōko y’amazi abeshaho,

N’imigezi itemba ituruka i Lebanoni.

Umugeni:

16 Kanguka wa muyaga w’ikasikazi we,

Nawe uw’ikusi ngwino,

Huha hejuru y’umurima wanjye,

Kugira ngo impumuro y’imibavu ihari ikwire hose.

Reka umukunzi wanjye aze mu murima we,

Arye amatunda ye meza.

Umukwe:

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 2 =