Intang 10

Urubyaro rwa bene Nowa

1 Uru ni urubyaro rwa bene Nowa, ni bo Shemu na Hamu na Yafeti, babyaye abana hanyuma ya wa mwuzure.

2 Bene Yafeti ni Gomeri na Magogi, na Madayi na Yavani na Tubali, na Mesheki na Tirasi.

3 Bene Gomeri ni Ashikenazi na Rifati na Togaruma.

4 Bene Yavani ni Elisha na Tarushishi, na Kitimu na Dodanimu.

5 Abo ni bo bagabiwe ibirwa by’abanyamahanga, nk’uko ibihugu byabo biri, umuntu wese nk’uko ururimi rwabo rumeze, nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amahanga yabo ari.

6 Bene Hamu ni Kushi na Misirayimu, na Puti na Kanāni.

7 Bene Kushi ni Seba na Havila, na Sabuta na Rāma na Sabuteka, bene Rāma ni Sheba na Dedani.

8 Kandi Kushi yabyaye Nimurodi, atangira kuba umunyamaboko mu isi.

9 Yari umuhigi w’umunyamaboko imbere y’Uwiteka, ni cyo gituma bavuga bati “Nka Nimurodi, wa muhigi w’umunyamaboko imbere y’Uwiteka.”

10 Igihugu yimyemo ubwa mbere ni Babeli na Ereki, na Akadi n’i Kalune mu gihugu cy’i Shinari.

11 Ava muri icyo gihugu ajya muri Ashuri, yubaka i Nineve n’i Rehobotiru n’i Kala,

12 n’i Reseni iri hagati y’i Nineve n’i Kala (aho ni ho wa mudugudu ukomeye).

13 Misirayimu yabyaye Abaludi n’Abanami, n’Abalehabi n’Abanafutuhi,

14 n’Abapatirusi n’Abakasiluhi (ni bo bakomotsweho n’Abafilisitiya), yabyaye n’Abakafutori.

15 Kanāni yabyaye imfura ye Sidoni na Heti.

16 Yabyaye n’Abayebusi n’Abamori n’Abagirugashi,

17 n’Abahivi n’Abaruki n’Abasini,

18 n’Abanyaruvadi n’Abasemari n’Abahamati, ubwa nyuma imiryango y’Abanyakanāni irakwira.

19 Urugabano rw’Abanyakanāni rwaheraga i Sidoni, rukagenda rwerekeje i Gerari rukageza i Gaza, rukagenda rwerekeje i Sodomu n’i Gomora, na Adima n’i Seboyimu rukageza i Lesha.

20 Abo ni bo buzukuruza ba Hamu, nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko indimi zabo ziri, nk’uko ibihugu byabo biri, nk’uko amahanga yabo ari.

21 Na Shemu, mukuru wa Yafeti, sekuruza w’urubyaro rwa Eberi rwose, na we abyara abana.

22 Bene Shemu ni Elamu na Ashuri, na Arupakisadi na Ludi na Aramu.

23 Abana ba Aramu ni Usi na Huli, na Geteri na Mashi.

24 Arupakisadi yabyaye Shela, Shela yabyaye Eberi.

25 Eberi yabyaye abahungu babiri: umwe yitwa Pelegi kuko mu gihe cye arimo isi yagabanirijwemo, kandi murumuna we yitwa Yokitani.

26 Yokitani yabyaye Alumodadi na Shelefu, na Hasarumaveti na Yera,

27 na Hadoramu na Uzali na Dikila,

28 na Obalu na Abimayeli na Sheba,

29 na Ofiri na Havila na Yobabu. Abo bose ni bene Yokitani.

30 Urugabano rw’igihugu cyabo rwaheraga i Mesha, rukagenda rwerekeje i Sefaru, rukageza ku musozi w’iburasirazuba.

31 Abo ni bo buzukuruza ba Shemu, nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko indimi zabo ziri, mu bihugu byabo no mu mahanga yabo.

32 Iyo ni yo miryango ya bene Nowa nk’uko yabyaranye mu mahanga yabo, muri bo ni ho amahanga yose yagabanirijwe mu isi hanyuma ya wa mwuzure.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − seven =