Intang 9

Imana isezeranira Nowa isezerano

1 Imana iha umugisha Nowa n’abana be, irababwira iti “Mwororoke, mugwire, mwuzure isi.

2 Inyamaswa zo mu isi zose n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere byose bizabagirira ubwoba, bizabatinya. Murabihawe byo n’ibyuzuye ku butaka byose, n’amafi yo mu nyanja yose.

3 Ibyigenza byose bifite ubugingo bizaba ibyokurya byanyu, mbibahaye byose nk’uko nabahaye ibimera bibisi.

4 Ariko ntimukaryane inyama n’ubugingo bwayo, ni bwo maraso yayo. 15.23

5 Kandi amaraso yanyu, amaraso y’ubugingo bwanyu, sinzabura kuyahorera. Nzayahorera inyamaswa zose kandi umuntu na we nzamuhorera ubugingo bw’umuntu, nzabuhorera undi muntu wese.

6 Uvushije amaraso y’umuntu, amaraso ye azavushwa n’abantu, kuko Imana yaremye umuntu afite ishusho yayo.

7 “Namwe mwororoke mugwire, mubyarire cyane mu isi, mugwiremo.”

8 Imana ibwirana Nowa n’abana be iti

9 “Ubwanjye nkomeje isezerano ryanjye namwe n’urubyaro rwanyu ruzakurikiraho,

10 n’ibifite ubugingo byose muri kumwe, inyoni n’ibisiga n’amatungo, n’inyamaswa zo mu isi zose hamwe namwe, ibisohotse mu nkuge byose, inyamaswa zo mu isi zose.

11 Ndakomeza isezerano ryanjye namwe: ibifite umubiri byose ntibizongera kurimburwa n’amazi y’umwuzure, kandi ntihazabaho ukundi umwuzure urimbura isi.”

12 Imana iravuga iti “Iki ni cyo kimenyetso cy’isezerano nsezeranye namwe n’ibifite ubugingo byose muri kumwe, kugeza ibihe byose.

13 Nshyize umuheto wanjye mu gicu, ni wo mukororombya, uzaba ikimenyetso cy’isezerano ryanjye n’isi.

14 Nuko ubwo nzajya nzana igicu hejuru y’isi, umukororombya uzabonekera muri cyo,

15 nanjye nzajya nibuka isezerano riri hagati yanjye namwe n’ibibaho bifite umubiri byose: amazi ntakongere kuba umwuzure urimbura ibifite umubiri byose.

16 Umukororombya uzaba mu gicu, nanjye nzajya nywureba kugira ngo nibuke isezerano rihoraho ry’Imana n’ibibaho bifite umubiri byose biri mu isi.”

17 Imana ibwira Nowa iti “Icyo ni cyo kimenyetso cy’isezerano nakomeje riri hagati yanjye n’ibifite umubiri byose biri mu isi.”

18 Bene Nowa basohotse mu nkuge ni Shemu na Hamu na Yafeti. Hamu ni se wa Kanāni.

19 Abo uko ari batatu ni bo Nowa yabyaye, ari bo bakomotsweho n’abakwiriye mu isi yose.

20 Nowa atangira guhinga ubutaka ateramo uruzabibu,

21 anywa vinoyarwo arasinda, yambarira ubusa mu ihema rye.

22 Hamu se wa Kanāni abona se yambaye ubusa, abibwira bene se bari hanze.

23 Shemu na Yafeti benda umwambaro bawushyira ku bitugu byabo bombi, bagenza imigongo batwikira ubwambure bwa se, kandi kuko bari bamuteye imigongo ntibarora ubwambure bwe.

24 Nowa arasinduka, amenya ibyo umuhererezi we yamugiriye.

25 Aravuga ati

“Kanāni avumwe,

Azabe umugaragu w’abagaragu kuri bene se.”

26 Kandi ati

“Uwiteka ahimbazwe,

Ni we Mana ya Shemu,

Kanāni abe umugaragu we.

27 Imana yagure Yafeti,

Abe mu mahema ya Shemu,

Kanāni abe umugaragu we.”

28 Hanyuma ya wa mwuzūre, Nowa amara imyaka magana atatu na mirongo itanu.

29 Iminsi yose Nowa yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itanu, arapfa.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 11 =