Intang 8

Umwuzure urakama, Nowa asohoka mu nkuge

1 Imana yibuka Nowa n’ibifite ubugingo byose n’amatungo yose byari kumwe na we mu nkuge, Imana izana umuyaga ku isi amazi atangira gukama.

2 Amasōko y’ikuzimu araziba, imigomero yo mu ijuru iragomerwa, imvura iva mu ijuru iricwa.

3 Amazi asubirayo, ava ku butaka ubudasiba, ya minsi ijana na mirongo itanu ishize, amazi aragabanuka.

4 Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wako wa cumi n’irindwi, ya nkuge ihagarara ku misozi ya Ararati.

5 Amazi agabanuka ubudasiba ageza ku kwezi kwa cumi, mu kwezi kwa cumi ku munsi wako wa mbere, impinga z’imisozi ziraboneka.

6 Iminsi mirongo ine ishize, Nowa akingura idirishya ryo mu nkuge yabājije,

7 yohereza igikona, kirajarajara, kugeza aho amazi yakamiye ku isi.

8 Maze yohereza inuma kugira ngo amenye yuko amazi agabanutse ku isi.

9 Maze ntiyabona aho ishinga ikirenge cyayo imugarukaho ku nkuge, kuko amazi yari akiri ku isi yose, ayisingiriza ukuboko arayenda, ayisubiza mu nkuge.

10 Asiba iminsi irindwi, yongera kohereza iyo numa kuva mu nkuge,

11 igaruka aho ari nimugoroba, ifite ikibabi kibisi cy’umunzenze mu kanwa kayo, icyo yakuye ku giti. Bituma Nowa amenya yuko amazi agabanutse ku isi.

12 Asiba indi minsi irindwi, yohereza ya numa, ntiyasubira kumugarukaho.

13 Mu mwaka wa magana atandatu n’umwe, mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa mbere, amazi akama mu isi. Nowa akuraho igipfundikiye ya nkuge, arareba, abona ubutaka bwumye.

14 Mu kwezi kwa kabiri, ku munsi wako wa makumyabiri n’irindwi, isi iruma.

15 Imana ibwira Nowa iti

16 “Sohokana mu nkuge n’umugore wawe n’abana bawe n’abakazana bawe.

17 Kandi usohokane ibibaho byose muri kumwe, byo mu bifite umubiri byose, inyoni n’ibisiga n’amatungo n’ibikururuka hasi byose, kugira ngo bibyarire mu isi cyane byororoke bigwire mu isi.”

18 Nowa asohokana n’abana be n’umugore we n’abakazana be,

19 amatungo yose n’inyamaswa zose n’ibikururuka byose, n’inyoni zose n’ibisiga byose, ibyigenza ku isi byose nk’uko amoko yabyo ari, bisohoka muri ya nkuge.

20 Nowa yubakira Uwiteka igicaniro, atoranya mu matungo yose no mu nyamaswa zose zitazira no mu nyoni n’ibisiga bitazira, atambira kuri icyo gicaniro ibitambo byoswa.

21 Uwiteka ahumurirwa n’umubabwe, Uwiteka aribwira ati “Sinzongera ukundi kuvuma ubutaka ku bw’abantu, kuko gutekereza kw’imitima y’abantu ari kubi, uhereye mu bwana bwabo, kandi sinzongera kwica ibifite ubugingo byose nk’uko nakoze.

22 Isi ikiriho, ibiba n’isarura, n’imbeho n’ubushyuhe, n’impeshyi n’urugaryi, n’amanywa n’ijoro, ntibizashira.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 3 =