Intu 10

Marayika abonekera Koruneliyo

1 Hariho umuntu w’i Kayisariya witwaga Koruneliyo, umutware utwara umutwe w’abasirikare wo mu ngabo zitwa Italiyana.

2 Yari umuntu w’umunyadini wubahana Imana n’abo mu rugo rwe bose, wagiriraga abantu ubuntu bwinshi, agasenga Imana ubudasiba.

3 Abona ku mugaragaro mu iyerekwa marayika w’Imana yinjiye iwe nko mu isaha ya cyenda y’umunsi, aramuhamagara ati “Koruneliyo.”

4 Aramutumbira, aramutinya, aramubaza ati “Ni iki Mwami?”

Aramusubiza ati “Gusenga kwawe n’ubuntu bwawe byazamukiye kuba urwibutso imbere y’Imana.

5 Kandi none tuma abantu i Yopa, utumire umuntu witwa Simoni wahimbwe Petero.

6 Acumbitse kwa Simoni w’umuhazi, urugo rwe ruri iruhande rw’inyanja.”

7 Marayika wavuganaga na we amaze kugenda, ahamagara abagaragu be babiri, n’umusirikare w’umunyadini wo mu bamukorera iteka,

8 amaze kubabwira ibyo byose, abatuma i Yopa.

Ibyo Petero yeretswe

9 Bukeye bw’aho bakiri mu nzira benda gusohora mu mudugudu, Petero ajya hejuru y’inzu gusenga nko mu isaha ya gatandatu.

10 Arasonza ashaka kurya, bakibyitegura aba nk’urota

11 abona ijuru rikingutse, maze ikintu kiramanuka gisa n’umwenda w’umukomahasi, gifashwe ku binyita bine kijya hasi.

12 Harimo inyamaswa z’amoko yose zigenza amaguru ane, n’ibikururuka hasi byose, n’ibiguruka mu kirere byose.

13 Ijwi riramubwira riti “Haguruka Petero, ubage urye.”

14 Petero ati “Oya Mwami, kuko ntigeze kurya ikizira cyangwa igihumanya.”

15 Iryo jwi rimusubiza ubwa kabiri riti “Ibyo Imana ihumanuye wibyita ibizira.”

16 Biba bityo gatatu, icyo kintu giherako gisubizwa mu ijuru.

17 Petero agishidikanya mu mutima we uko ibyo yeretswe bisobanurwa, abantu batumwe na Koruneliyo bamaze kubaza inzu ya Simoni iyo ari yo, bahagarara ku irembo,

18 barahamagara babaza yuko Simoni wahimbwe Petero acumbitsemo.

19 Petero agitekereza ibyo yeretswe, Umwuka aramubwira ati “Dore abantu batatu baragushaka.

20 Haguruka umanuke ujyane na bo udashidikanya, kuko ari jye ubatumye.”

21 Petero aramanuka asanga abo bantu arababwira ati “Ni jyewe uwo mushaka, mwazanywe n’iki?”

22 Baramusubiza bati “Koruneliyo umutware utwara umutwe w’abasirikare ijana, umuntu ukiranuka wubaha Imana, ushimwa n’ubwoko bwose bw’Abayuda, yabwirijwe na marayika wera kugutumira, ngo uze iwe yumve amagambo yawe.”

23 Nuko arabinjiza arabacumbikira.

Petero ajya kwa Koruneliyo

Bukeye bw’aho Petero arahaguruka avanayo na bo, na bene Data bamwe b’i Yopa na bo bajyana na we.

24 Bukeye bagera i Kayisariya, basanga Koruneliyo abategereje, yateranije bene wabo n’incuti z’amagara.

25 Petero agiye kwinjira, Koruneliyo aramusanganira, yikubita imbere y’ibirenge bye, aramuramya.

26 Ariko Petero aramuhagurutsa ati “Haguruka, nanjye ndi umuntu nkawe.”

27 Bakivugana arinjira, asanga abantu benshi bahateraniye

28 arababwira ati “Muzi yuko kizira ko Umuyuda yifatanya n’uw’ubundi bwoko cyangwa ko amugenderera, ariko jyeweho Imana yanyeretse ko ntagira umuntu nita ikizira cyangwa igihumanya.

29 Ni cyo cyatumye ntanga kuza ntumiwe. None ndababaza icyo muntumiriye.”

30 Koruneliyo ati “Dore uyu ni umunsi wa kane, uhereye ubwo nari ndi mu nzu yanjye nsenga magingo aya ari yo saa cyenda, nuko umuntu ahagarara imbere yanjye yambaye imyenda irabagirana,

31 arambwira ati ‘Koruneliyo, gusenga kwawe kwarumviswe, n’ubuntu bwawe bwibutswe imbere y’Imana.

32 Nuko tuma i Yopa, utumireyo Simoni wahimbwe Petero, acumbitse kwa Simoni w’umuhazi hafi y’inyanja.’

33 Uwo mwanya ndagutumira, nawe wakoze neza ubwo uje. Nuko none turi hano twese imbere y’Imana, dushaka kumva ibyo Umwami Imana yagutegetse kutubwira.”

34 Petero aterura amagambo ati “Ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni,

35 ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera.

36 Ijambo ry’ubutumwa bwiza bw’amahoro Imana yatumye ku bana ba Isirayeli ivugishije Yesu, ari we Mwami wa bose,

37 iryo jambo murarizi ryamamaye i Yudaya hose, rihereye i Galilaya hanyuma y’umubatizo Yohana yabwirizaga,

38 ni irya Yesu w’i Nazareti, uko Imana yamusutseho Umwuka Wera n’imbaraga, akagenda agirira abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na we.

39 Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo yakoreye mu gihugu cy’Abayuda byose n’i Yerusalemu: uwo bamwicishije kumubamba ku giti,

40 ariko Imana imuzura ku munsi wa gatatu, imwerekana ku mugaragaro.

41 Icyakora ntiyamweretse abantu bose, ahubwo yamweretse abagabo yatoranije bitari byaba, ni twebwe abasangiraga na we amaze kuzuka.

42 Adutegeka kubwiriza abantu no guhamya ko ari we Imana yategetse kuba Umucamanza w’abazima n’uw’abapfuye.

43 Abahanuzi bose baramuhamije, bavuga yuko umwizera wese azababarirwa ibyaha ku bw’izina rye.”

44 Petero akivuga ibyo, Umwuka Wera amanukira abumvise ayo magambo bose.

45 Abizeye bo mu bakebwe bajyanye na Petero barumirwa bose, kuko n’abanyamahanga na bo bahawe Umwuka Wera akaba abasutsweho,

46 kuko bumvise bavuga izindi ndimi bahimbaza Imana. Maze Petero arababaza ati

47 “Aba ngaba bahawe Umwuka Wera nkatwe, ni nde ubasha kubima amazi ngo batabatizwa?”

48 Ategeka ko babatizwa mu izina rya Yesu Kristo. Baherako baramwinginga ngo amareyo iminsi.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 18 =