Kuv 1

Abisirayeli bagwirira muri Egiputa

1 Aya ni yo mazina y’abana ba Isirayeli bagiye muri Egiputa bajyanye na Yakobo, umuntu wese ajyana abo mu rugo rwe:

2 Rubeni na Simiyoni na Lewi na Yuda,

3 na Isakari na Zebuluni na Benyamini,

4 na Dani na Nafutali na Gadi na Asheri.

5 Abantu bose bakomotse mu rukiryi rwa Yakobo bari mirongo irindwi, Yosefu yari asanzwe ari muri Egiputa.

6 Yosefu apfana na bene se bose, n’ab’icyo gihe bose.

7 Abisirayeli barororoka, barabyara cyane baragwira, barakomera cyane, buzura icyo gihugu.

Umwami wa Egiputa atinya Abisirayeli, abagira imbata

8 Muri Egiputa hima undi mwami utigeze kumenya Yosefu.

9 Abwira abantu be ati “Dore Abisirayeli bahindutse ubwoko buturuta ubwinshi, buturusha n’amaboko.

10 Nimuze tubashakire ubwenge be kugwira, bikazatuma bafatanya n’ababisha bacu, habaho intambara bakaturwanya, bakava mu gihugu cyacu.”

11 Ni cyo cyatumye babaha abo kubatwara ku buretwa, ngo babababarishe imirimo iruhije. Bubakira Farawo imidugudu yo guhunikamo, Pitomu na Rāmesesi.

12 Ariko uko barushagaho kubababaza, na bo ni ko barushagaho kugwira no gukwira. Abanyegiputa banga Abisirayeli urunuka.

13 Abanyegiputa bakoresha Abisirayeli agahato,

14 bababarisha ubugingo bwabo uburetwa bw’agahato, uburetwa bw’urwondo n’amatafari n’ubundi bwose bwo mu gasozi, uburetwa bwose babahatishaga.

Ababyaza bategekwa guhotora abahungu bavuka

15 Hariho ababyaza b’Abaheburayokazi umwe yitwa Shifura, undi yitwa Puwa. Umwami wa Egiputa arababwira ati

16 “Nimubyaza Abaheburayokazi mukabona bicaye ku ntebe babyariraho, nihavuka umuhungu mujye mumuhotora, ariko naba umukobwa abeho.”

17 Maze abo babyaza bubaha Imana, ntibakora ibyo bategetswe n’umwami wa Egiputa, ahubwo bareka abahungu babaho.

18 Umwami wa Egiputa ahamagaza abo babyaza, arababaza ati “Ni iki cyatumye mukora mutyo, mukareka abahungu bakabaho?”

19 Ababyaza basubiza Farawo bati “Ni uko Abaheburayokazi batamera nk’Abanyegiputakazi, kuko ari abanyambaraga, bakabyara umubyaza atarabageraho.”

20 Imana igirira neza abo babyaza, ubwo bwoko buragwira, burakomera cyane.

21 Kandi kuko abo babyaza bubashye Imana, ibaha urubyaro, baba imiryango.

22 Farawo ategeka abantu be bose ati “Umuhungu uzajya avuka wese mujye mumujugunya mu ruzi, umukobwa uzavuka wese mujye mumureka abeho.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + four =