Kuv 2

Mose aravuka, umukobwa wa Farawo aramurera

1 Umugabo wo mu muryango wa Lewi aragenda, arongora umukobwa wa Lewi.

2 Uwo mugore asama inda abyara umuhungu, maze abonye ko ari umwana mwiza, amuhisha amezi atatu.

3 Ananiwe guhora amuhisha, amubohera akato gapfundikiye mu ntamyi, agasiga ibumba n’ubushishi, ashyiramo uwo mwana, agashyira mu rufunzo rwo ku nkombe y’uruzi.

4 Mushiki we aramwitarura, ngo amenye ikiri bumubeho.

5 Umukobwa wa Farawo amanurwa no kwiyuhagira mu ruzi, abaja be bagendagenda ku nkombe y’uruzi, abona ka kato mu rufunzo atuma umuja we kukazana.

6 Agapfunduye abonamo uwo mwana, umwana ararira. Aramubabarira ati “Uyu ni umwana w’Abaheburayo.”

7 Mushiki we abaza umukobwa wa Farawo ati “Sinajya se kukuzanira umurera wo mu Baheburayokazi ngo amukurerere?”

8 Umukobwa wa Farawo aramusubiza ati “Nuko genda umunzanire.” Umukobwa aragenda, ahamagara nyina w’uwo mwana.

9 Umukobwa wa Farawo aramubwira ati “Jyana uyu mwana umunderere, nzaguhemba.” Uwo mugore ajyana uwo mwana, aramurera.

10 Umwana arakura, amushyira umukobwa wa Farawo, ahinduka umwana we. Amwita Mose ati “Ni uko namukuye mu mazi.”

Mose yica Umunyegiputa, arahunga ajya i Midiyani

11 Icyo gihe, Mose amaze gukura asanga bene wabo abona uburetwa barimo, bukeye abona Umunyegiputa akubita Umuheburayo muri bene wabo.

12 Akebaguza impande zose abona nta wuhari, yica uwo Munyegiputa amuhisha mu musenyi.

13 Bukeye bwaho arasohoka, abona abagabo babiri b’Abaheburayo barwana, abwira ugiriye undi nabi ati “Ni iki gitumye ukubita mugenzi wawe?”

14 Aramusubiza ati “Ni nde waguhaye ubutware n’ubucamanza kuri twe? Urashaka kunyica nk’uko wishe wa Munyegiputa?” Mose aratinya aribwira ati “Ni ukuri byaramenyekanye.”

15 Farawo abyumvise ashaka kwica Mose. Maze Mose aramuhunga ajya gutura mu gihugu cy’i Midiyani, agezeyo yicara iruhande rw’iriba.

16 Umutambyi w’i Midiyani yari afite abakobwa barindwi, baraza badahirira intama za se buzuza ibibumbiro.

17 Abashumba baraza barabirukana, Mose arahaguruka arabatabara, yuhira umukumbi wabo.

18 Bagiye kwa se Reweli arababaza ati “Noneho ko mutebutse?”

19 Baramusubiza bati “Ni uko umugabo w’Umunyegiputa yadukijije abashumba, kandi akatudahirira, akatwuhirira umukumbi.”

20 Abaza abakobwa be ati “Ari he? Ni iki gitumye musiga uwo mugabo? Nimumuhamagare, tumufungurire.”

21 Mose yemera kubana n’uwo mugabo, ashyingira Mose umukobwa we Zipora.

22 Abyara umuhungu, se amwita Gerushomuati “Nari umusuhuke mu gihugu kitari icyacu.”

Abisirayeli batakira Imana, irabumva

23 Hashize iminsi myinshi, umwami wa Egiputa aratanga. Abisirayeli banihishwa n’uburetwa babakoresha barataka, gutaka batakishwa n’uburetwa kurazamuka kugera ku Mana.

24 Imana yumva umuniho wabo, yibuka isezerano ryayo yasezeranye na Aburahamu na Isaka na Yakobo.

25 Imana ireba Abisirayeli, imenya uko bameze.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − ten =