Mal 1

Urukundo Imana ikunda Isirayeli

1 Ijambo ry’Uwiteka yahanuriye Abisirayeli aritumye Malaki.

2 “Narabakunze, ni ko Uwiteka avuga, nyamara murabaza muti ‘Wadukunze ute?’ ”

Uwiteka ati “Esawu ntiyari mukuru wa Yakobo se? Ariko rero nakunze YakoboAmosi 1.11-12; Obad 1-14

3 Esawu ndamwanga, imisozi ye nyihindura amatongo, gakondo ye nyiha imbwebwe zo mu kidaturwa.”

4 Naho Edomu aravuga ati “Dukubiswe hasi ariko tuzagaruka twubake ahari amatongo.” Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Bazubaka ariko jye nzasenya, kandi abantu bazabita Igihugu cyo gukiranirwa, kandi ubwoko Uwiteka ahora arakarira iteka ryose.

5 N’amaso yanyu azabyirebera namwe muvuge muti ‘Uwiteka ahimbazwe birenze urugabano rwa Isirayeli.’

Ibyaha by’abatambyi b’Imana

6 “Umwana yubaha se n’umugaragu akubaha shebuja, none niba ndi so mwanyubashye mute? Cyangwa se niba ndi shobuja, igitinyiro cyanjye kiri he mwa batambyi mwe, basuzugura izina ryanjye? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza. Nyamara murabaza muti ‘Izina ryawe twarisuzuguye dute?’

7 Ni uko mwatuye ibyokurya bihumanye ku gicaniro cyanjye. Maze mukabaza muti ‘Twaguhumanishije iki?’ Mwavuze yuko ameza y’Uwiteka ari amanyagisuzuguriro.

8 Kandi iyo mutambye impumyi, mugira ngo nta cyo bitwaye, n’iyo mutambye icumbagira n’irwaye na bwo ngo nta cyo bitwaye. Mbese bene iyo wayitura shobuja, aho yagushima cyangwa yakwemera kukwakira? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza.

9 “Noneho nimusabe Imana imbabazi itubabarire, kuko ari mwe mubiduhesha. Aho hari uwo muri mwe yakwakira? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza.

10 Icyampa hakagira uwo muri mwe ukinga inzugi, mukarorera gucanira ku gicaniro cyanjye ubusa! Simbishimira na hato, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi sinzemera ituro muntuye.

11 Uhereye aho izuba rirasira ukageza aho rirengera izina ryanjye rirakomeye mu banyamahanga, kandi ahantu hose bosereza izina ryanjye imibavu, bakantura amaturo aboneye kuko izina ryanjye rikomeye mu banyamahanga. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

12 Ariko mwebwe murarisuzugura, kuko muvuga muti ‘Ameza y’Uwiteka arahumanye, kandi ibyokurya byo kuri ayo meza ni ibinyagisuzuguriro.’

13 Kandi mujya muvuga muti ‘Uyu murimo uraruhanya’, ndetse murawinuba, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Kandi muzana icyo munyaze ku maboko n’igicumbagira n’ikirwaye, ayo ni yo maturo muntura. Mbese ibyo muzana bene ibyo nabyakira? Ni ko Uwiteka abaza.

14 Ariko havumwe uriganya, ufite isekurume mu mukumbi we akayihiga, yajya guhigura Uwiteka akamuhigura ifite inenge, kuko ndi Umwami ukomeye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi izina ryanjye ni irinyagitinyiro mu banyamahanga.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 7 =