Mal 2

Bene Lewi baca mu isezerano Imana yasezeranye na bo

1 “Nuko rero mwa batambyi mwe, iri tegeko ni mwe nditegetse.

2 Nimwanga kumva mukanga kuryitaho, ntimuheshe izina ryanjye icyubahiro nzabavuma wa muvumo ndetse n’imigisha yanyu nzayivuma, na ko maze kuyivuma kuko mutitaye ku itegeko ryanjye. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

3 Dore nzahana imbuto zanyu ari mwe mubinteye, kandi nzabasīga amayezi ku maso, n’ay’ibitambo byanyu muzayoranwa na yo.

4 Ubwo ni bwo muzamenya ko ari jye wategetse iri tegeko nkariboherereza, kugira ngo isezerano nasezeranye na Lewi ridakuka. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

5 “Isezerano nasezeranye na we ryari ubugingo n’amahoro, nabimuhereye kugira ngo anyubahe, maze aranyubaha ahindishwa umushyitsi n’izina ryanjye.

6 Itegeko ry’ukuri ryabaga mu kanwa ke, kandi mu minwa ye nta gukiranirwa kwahumvikanaga. Yagendanaga nanjye mu mahoro no mu byo gukiranuka, yahinduraga benshi bakareka ibyaha.

7 Kuko akanwa k’umutambyi gakwiriye guhamya iby’ubwenge, kandi abantu bakwiriye kuba ari we bashakiraho amategeko, kuko ari we ntumwa y’Uwiteka Nyiringabo.

8 “Ariko mwebwe murateshutse muyoba inzira, mwagushije benshi mu by’amategeko, mwishe isezerano rya Lewi. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

9 Nanjye ni cyo gitumye mbahindura abanyagisuzuguriro, mugahinyurwa imbere y’abantu bose kuko mutakomeje inzira zanjye, ahubwo mukarobanura ku butoni mu by’amategeko.

Ibyaha by’abantu b’Imana n’ibyaha byo mu ngo

10 “Mbese twese ntidusangiye data? Imana yaturemye si imwe? Ni iki gituma umuntu wese ariganya mwene se, tukica isezerano rya ba sogokuruza?

11 Yuda yarariganije, kandi bakoze ibizira muri Isirayeli n’i Yerusalemu. Yuda yacumuye ku buturo bwera Uwiteka akunda, kuko yarongoye umukobwa w’imana y’inyamahanga.

12 Ukora bene ibyo, ari uhamagara cyangwa uwitaba, Uwiteka azamuca mu mahema ya Yakobo, amucane n’utura Uwiteka Nyiringabo amaturo.

13 “Kandi hariho n’ibindi mukora: mutwikira igicaniro cy’Uwiteka amarira no kuboroga, mugasuhuza imitima, bigatuma atita ku maturo mutura, ntayakire ngo anezerwe.

14 Nyamara mukabaza muti ‘Impamvu ni iki?’ Impamvu ni uko Uwiteka yabaye umugabo wo guhamya ibyawe, n’iby’umugore wo mu busore bwawe wariganije nubwo yari mugenzi wawe, akaba n’umugore mwasezeranye isezerano.

15 Mbese ntiyaremye umwe, naho yari afite umwuka usagutse? Icyatumye arema umwe ni iki? Ni uko yashakaga urubyaro rwubaha Imana. Nuko rero murinde imitima yanyu hatagira uriganya umugore wo mu busore bwe.

16 Kuko nanga gusenda, ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga, nanga n’umuntu utwikiriza urugomo umwambaro we. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Nuko rero murinde imitima yanyu mwe kuriganya.

17 “Mwaruhije Uwiteka n’amagambo yanyu, nyamara murabaza muti ‘Twamuruhije dute?’ Kuko muvuga yuko umuntu wese ukora ibyaha ari mwiza imbere y’Uwiteka, kandi muti ‘Arabanezererwa’, cyangwa muti ‘Imana ica imanza iri he?’

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − eight =