Mk 1

Yohana Umubatiza

1 Itangiriro ry’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, Umwana w’Imana.

2 Nk’uko byanditswe n’umuhanuzi Yesaya ngo

“Nuko ndenda gutuma integuza yanjye mbere yawe,

Izatunganya inzira yawe.”

3 “Ijwi ry’urangururira mu butayu ati

‘Nimutunganye inzira y’Uwiteka,

Mugorore inzira ze.’ ”

4 Ni ko Yohana yaje abatiriza mu butayu, abwiriza abantu iby’umubatizo wo kwihana ngo bababarirwe ibyaha.

5 Abatuye mu gihugu cy’i Yudaya n’ab’i Yerusalemu bose barahaguruka baramusanga, ababatiriza mu ruzi Yorodani bavuga ibyaha bakoze.

6 Yohana yari yambaye umwambaro w’ubwoya bw’ingamiya, abukenyeje umushumi. Ibyokurya bye byari inzige n’ubuki bw’ubuhura.

7 Yabwirizaga avuga ati “Undusha ubushobozi azaza hanyuma yanjye, ntibinkwiriye kunama ngo mpfundure udushumi tw’inkweto ze.

8 Jyeweho ndababatirisha amazi, ariko uwo we azababatirisha Umwuka Wera.”

Yesu abatizwa na Yohana; ageragezwa na Satani

9 Muri iyo minsi Yesu ava i Nazareti y’i Galilaya, araza abatirizwa na Yohana muri Yorodani.

10 Avuye mu mazi uwo mwanya abona ijuru ritandukanye, Umwuka aramanuka amujyaho asa n’inuma.

11 Ijwi rivugira mu ijuru riti “Ni wowe Mwana wanjye nkunda, nkakwishimira.”

12 Uwo mwanya Umwuka amujyana mu butayu,

13 amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa na Satani, aba hamwe n’inyamaswa, abamarayika bakamukorera.

Yesu avuga ubutumwa bwiza; ahamagara abigishwa

14 Nuko bamaze kubohesha Yohana, Yesu ajya i Galilaya avuga ubutumwa bwiza bw’Imana ati

15 “Igihe kirasohoye, ubwami bw’Imana buri hafi. Nuko mwihane, mwemere ubutumwa bwiza.”

16 Anyura iruhande rw’inyanja y’i Galilaya, abona Simoni na Andereya mwene se barobesha urushundura mu nyanja, kuko bari abarobyi.

17 Yesu arababwira ati “Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu.”

18 Uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira.

19 Yicumye imbere ho hato, abona Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, na bo bari mu bwato bapfundikanya inshundura.

20 Uwo mwanya arabahamagara, basiga se Zebedayo mu bwato hamwe n’abakozi be, baramukurikira.

Akiza umuntu utewe na dayimoni

21 Bagera i Kaperinawumu, nuko ku isabato yinjira mu isinagogi arigisha.

22 Batangazwa no kwigisha kwe, kuko yabigishaga nk’ufite ubutware, ntase n’abanditsi.

23 Mu isinagogi yabo harimo umuntu utewe na dayimoni, arataka cyane ati

24 “Duhuriye he Yesu w’i Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi uri uwera w’Imana.”

25 Yesu aramucyaha ati “Hora muvemo.”

26 Dayimoni aramutigisa, ataka ijwi rirenga amuvamo.

27 Bose baratangara barabazanya bati “Ibi ni ibiki? Ko ari imyigishirize y’inzaduka! Mbega uburyo ategekana ubutware, n’abadayimoni na bo baramwumvira!”

28 Uwo mwanya inkuru ye yamamara hose, mu gihugu cyose gihereranye n’i Galilaya.

Akiza nyirabukwe wa Simoni n’abandi benshi

29 Bamaze gusohoka mu isinagogi, bajyana na Yakobo na Yohana mu nzu ya Simoni na Andereya.

30 Ubwo nyirabukwe wa Simoni yari aryamye arwaye ubuganga, nuko bamubwira ibye.

31 Araza amufata ukuboko aramubyutsa, ubuganga bumuvamo arabazimanira.

32 Nimugoroba izuba rirenze, bamuzanira abarwayi bose n’abatewe n’abadayimoni,

33 ab’umudugudu wose bateranira ku irembo.

34 Akiza benshi bari barwaye indwara zitari zimwe, yirukana abadayimoni benshi, ntiyabakundira ko bavuga kuko bari bamuzi.

Akiza umubembe

35 Nuko mu museke arabyuka, arasohoka ajya mu butayu asengerayo.

36 Simoni n’abandi bari kumwe na we baramukurikira,

37 bamubonye baramubwira bati “Abantu bose baragushaka.”

38 Arabasubiza ati “Ahubwo tujye ahandi mu yindi midugudu iri bugufi, nigishe yo na ho kuko ari cyo cyanzanye.”

39 Ajya mu masinagogi y’ab’i Galilaya yose, abwiriza kandi yirukana abadayimoni.

40 Umubembe aza aho ari aramupfukamira, aramwinginga aramubwira ati “Washaka wabasha kunkiza.”

41 Aramubabarira, arambura ukuboko amukoraho ati “Ndabishaka kira.”

42 Uwo mwanya ibibembe bimuvamo, arakira.

43 Akimusezerera aramwihanangiriza cyane

44 ati “Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo ugende wiyereke umutambyi, uture n’ituro ryo kwihumanura nk’uko Mose yabitegetse, kugira ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza yuko ukize.”

45 Nyamara asohotse atangira kubivuga no kubyamamaza hose. Ni cyo cyatumye Yesu atabasha kongera kujya mu mudugudu wose ku mugaragaro, ahubwo yabaga imusozi no mu butayu, abantu bakaba ari bo baturuka impande zose bamusanga aho ari.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + fifteen =