Mk 2

Yesu akiza ikirema gihetswe n’abantu bane

1 Nuko hahise iminsi asubira i Kaperinawumu, bimenyekana yuko ari mu nzu.

2 Benshi bateranira aho buzura inzu, barenga no mu muryango, nuko ababwira ijambo ry’Imana.

3 Haza abantu bane bahetse ikirema,

4 ariko babuze uko bakimwegereza kuko abantu bahuzuye, basambura hejuru y’inzu aharinganiye n’aho ari, bamaze kuhapfumura bamanuriramo ingobyi ihetswemo icyo kirema.

5 Yesu abonye kwizera kwabo abwira ikirema ati “Mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.”

6 Ariko hariho abanditsi bamwe bicayemo, biburanya mu mitima yabo bati

7 “Ni iki gitumye uyu avuga atyo? Arigereranyije. Ni nde ushobora kubabarira ibyaha uretse Imana yonyine?”

8 Uwo mwanya Yesu amenya mu mutima we, yuko biburanya batyo mu mitima yabo arababaza ati “Ni iki gitumye mwiburanya mutyo mu mitima yanyu?

9 Icyoroshye ni ikihe, ari ukubwira iki kirema nti ‘Ibyaha byawe urabibabariwe’, cyangwa ari ukumubwira nti ‘Byuka, wikorere ingobyi yawe utahe’?

10 Ariko nimumenye yuko Umwana w’umuntu afite ubutware mu isi, bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko abwira icyo kirema ati

11 “Ndagutegetse byuka, wikorere ingobyi yawe utahe.”

12 Arabyuka, yikorera ingobyi ye uwo mwanya asohokera imbere yabo. Nuko bose baratangara, bahimbaza Imana baravuga bati “Bene ibi ntabwo twigeze kubibona!”

Yesu ahamagara Lewi umukoresha w’ikoro

13 Avayo yongera kunyura iruhande rw’inyanja, abantu bose baza aho ari arabigisha.

14 Nuko akigenda abona Lewi mwene Alufayo yicaye aho yakoresherezaga ikoro, aramubwira ati “Nkurikira.”

15 Arahaguruka, aramukurikira. Hanyuma ubwo Yesu yari yicaye mu nzu y’uwo bafungura, abakoresha b’ikoro benshi n’abanyabyaha basangira na Yesu n’abigishwa be, kuko abajyanaga na we bari benshi.

16 Abanditsi bo mu Bafarisayo babonye asangira n’abanyabyaha n’abakoresha b’ikoro, babwira abigishwa be bati “Mbega asangira n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha!”

17 Yesu abyumvise arababwira ati “Abazima si bo bifuza umuvuzi, keretse abarwayi. Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha.”

18 Icyo gihe abigishwa ba Yohana n’ab’Abafarisayo biyirizaga ubusa, nuko baraza baramubaza bati “Ni iki gituma abigishwa ba Yohana n’abigishwa b’Abafarisayo biyiriza ubusa, nyamara abigishwa bawe ntibiyirize ubusa?”

19 Yesu arabasubiza ati “Mbese abasangwa bakwiyiriza ubusa bakiri kumwe n’umukwe? Bakiri kumwe na we ntibakwiyiriza ubusa.

20 Ariko iminsi izaza, ubwo umukwe azabavanwamo, ni bwo bazaherako babone kwiyiriza ubusa.

21 “Nta wudoda ikiremo cy’igitambaro gishya mu mwenda ushaje. Yagira atyo icyo kiremo gishya cyaca uwo mwenda, umwenge ukarushaho kuba mugari.

22 Kandi nta wusuka vino y’umutobe mu mifuka y’impu ishaje. Uwagira atyo vino yaturitsa iyo mifuka, vino igasandara hasi, imifuka ikononekara. Ahubwo vino y’umutobe isukwa mu mifuka mishya.”

Yesu yigisha iby’isabato

23 Nuko ku isabato agenda anyura mu mirima y’amasaka, abigishwa be bakigenda batangira guca amahundo.

24 Abafarisayo baramubaza bati “Ni iki gitumye bakora ibizira ku isabato?”

25 Arabasubiza ati “Ntimwari mwasoma icyo Dawidi yakoze, ubwo yifuzaga ashonje we n’abo bari bari kumwe,

26 ko yinjiye mu nzu y’Imana ubwo Abiyatari yari umutambyi mukuru, akarya imitsima yo kumurikwa kandi amategeko atemera ko abandi bayirya keretse abatambyi bonyine, akayiha n’abo bari bari kumwe?”

27 Arababwira ati “Isabato yabayeho ku bw’abantu, abantu si bo babayeho ku bw’isabato,

28 ni cyo gituma Umwana w’umuntu ari Umwami w’isabato na yo.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 1 =