Mk 10

Ibyo gusenda abagore

1 Nuko arahaguruka avayo, ajya mu gihugu cy’i Yudaya no hakurya ya Yorodani. Iteraniro ry’abantu ryongera guteranira aho ari, arongera arabigisha nk’uko yamenyereye.

2 Abafarisayo baza aho ari baramugerageza, baramubaza bati “Mbese amategeko yemera ko umuntu asenda umugore we?”

3 Na we arababaza ati “Mose yabategetse iki?”

4 Baramusubiza bati “Mose yemeye ko umuntu yandika urwandiko rwo kumusenda ngo abone uko amwirukana.”

5 Yesu arababwira ati “Icyatumye abandikira iryo tegeko, ni uko imitima yanyu yari inangiwe.

6 Ariko uhereye mu itangiriro ryo kurema, Imana yaremye abantu umugabo n’umugore.

7 Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata,

8 bombi bakaba umubiri umwe, bigatuma baba batakiri babiri ahubwo baba babaye umubiri umwe.

9 Nuko icyo Imana yateranije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.”

10 Bageze mu nzu, abigishwa bongera kumubaza iryo jambo.

11 Arababwira ati “Umuntu wese usenda umugore we akarongora undi aba asambanye,

12 kandi n’umugore wahukana n’umugabo we agashyingirwa undi, aba asambanye.”

Yesu yakīra abana bato

13 Bamuzanira abana bato ngo abakoreho, abigishwa barabacyaha.

14 Ariko Yesu abibonye ararakara arababwira ati “Mureke abana bato bansange, ntimubabuze kuko abameze batyo ubwami bw’Imana ari ubwabo.

15 Ndababwira ukuri yuko utemera ubwami bw’Imana nk’umwana muto, atazabwinjiramo na hato.”

16 Arabakikira, abaha umugisha abarambitseho ibiganza.

Iby’umusore w’umutunzi

17 Ageze mu nzira umuntu aza aho ari yirukanka, aramupfukamira aramubaza ati “Mwigisha mwiza, nkore nte ngo mbone kuragwa ubugingo buhoraho?”

18 Yesu na we aramubaza ati “Unyitira iki mwiza? Nta mwiza keretse umwe: ni we Mana.

19 Uzi amategeko ngo ‘Ntukice, ntugasambane, ntukibe, ntukabeshyere abandi, ntukariganye, wubahe so na nyoko.’ ”

20 Aramubwira ati “Mwigisha, ayo yose narayitondeye mpereye mu buto bwanjye.”

21 Yesu amwitegereje aramukunda aramubwira ati “Ushigaje kimwe: genda ibyo ufite byose ubigure impiya uzifashishe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire.”

22 Yumvise iryo jambo mu maso he harahonga, agenda afite agahinda kuko yari afite ubutunzi bwinshi.

23 Yesu araranganya amaso abwira abigishwa be ati “Erega biraruhije ko abatunzi binjira mu bwami bw’Imana!”

24 Abigishwa be batangazwa n’amagambo ye. Nuko Yesu arabasubiza ati “Bana banjye, ni ukuri biraruhije ko abiringiye ubutunzi binjira mu bwami bw’Imana!

25 Icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu zuru ry’urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bw’Imana.”

26 Barumirwa cyane bati “Ubwo bimeze bityo ni nde ushobora gukizwa?”

27 Yesu arabitegereza arababwira ati “Ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana ko si ko biri kuko byose bishobokera Imana.”

28 Nuko Petero aramubwira ati “Dore twebweho twasize byose turagukurikira.”

29 Yesu aramubwira ati “Ndababwira ukuri yuko ntawasize inzu, cyangwa bene se, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza,

30 utazahabwa ibibiruta incuro ijana muri iki gihe cya none, ari amazu, ari bene se, ari bashiki be, ndetse na ba nyina, n’abana, n’amasambu, hamwe no kurenganywa, maze mu gihe kizaza akazahabwa ubugingo buhoraho.

31 Ariko benshi b’imbere bazaba ab’inyuma, kandi ab’inyuma bazaba ab’imbere.”

Yesu avuga iby’urupfu rwe

32 Bari mu nzira bazamuka bajya i Yerusalemu, Yesu abagiye imbere baratangara, bakimukurikiye baratinya. Arobanura abo cumi na babiri barajyana, atangira kubabwira ibigiye kumubaho ati

33 “Dore turazamuka tujya i Yerusalemu, Umwana w’umuntu azagambanirwa mu batambyi bakuru n’abanditsi, bazamucira urubanza rwo kumwica, bazamugambanira mu bapagani,

34 bazamushinyagurira, bamucire amacandwe, bamukubite imikoba bamwice, iminsi itatu nishira azazuka.”

Ubukuru bwo mu bwami bw’Imana

35 Nuko Yakobo na Yohana bene Zebedayo baramwegera, baramubwira bati “Mwigisha, turashaka ko uduha icyo tugusaba cyose.”

36 Arababaza ati “Murashaka ko mbaha iki?”

37 Baramusubiza bati “Uduhe kuzicara mu bwiza bwawe, umwe iburyo bwawe undi ibumoso.”

38 Maze Yesu arababwira ati “Ntimuzi icyo musaba. Mwashobora kunywera ku gikombe nzanyweraho, cyangwa kubatizwa umubatizo nzabatizwa?”

39 Baramusubiza bati “Turabishobora.” Yesu arababwira ati “Koko igikombe nzanyweraho muzakinyweraho, kandi n’umubatizo nzabatizwa ni wo muzabatizwa namwe,

40 ariko kwicara iburyo bwanjye cyangwa ibumoso si jye ubigaba, ahubwo bibikiwe abo byateguriwe.”

41 Ba bandi cumi babyumvise, batangira kurakarira Yakobo na Yohana.

42 Yesu arabahamagara arababwira ati “Muzi yuko abavugwa ko ari abatware b’amahanga bayatwaza igitugu, n’abakomeye bo muri yo bakayategeka.

43 Ariko muri mwe si ko biri. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu,

44 kandi ushaka kuba uw’imbere muri mwe ajye aba imbata ya bose,

45 kuko Umwana w’umuntu na we ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.”

Yesu akiza impumyi yitwa Barutimayo

46 Nuko bagera i Yeriko. Akivana i Yeriko n’abigishwa be n’abantu benshi, asanga umwana wa Timayo witwaga Barutimayo, umusēzi w’impumyi yicaye iruhande rw’inzira.

47 Yumvise ko Yesu w’i Nazareti ari we uje, aherako arataka cyane ati “Yesu mwene Dawidi, mbabarira.”

48 Abantu benshi baramucyaha ngo ahore, ariko arushaho gutaka ati “Mwene Dawidi, mbabarira.”

49 Yesu arahagarara arababwira ati “Nimumuhamagare.”

Bahamagara impumyi barayibwira bati “Humura, haguruka araguhamagara.”

50 Na yo ita umwenda wayo, irabaduka yegera Yesu.

51 Yesu arayibaza ati “Urashaka ko nkugirira nte?”

Iyo mpumyi iramusubiza iti “Mwigisha, ndashaka guhumuka.”

52 Yesu arayibwira ati “Igendere, kwizera kwawe kuragukijije.”

Uwo mwanya arahumuka amukurikira mu nzira.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − ten =