Mk 7

Yesu ahinyura inyigisho y’Abafarisayo

1 Abafarisayo n’abanditsi bamwe bavuye i Yerusalemu, bateranira aho ari.

2 Babona abigishwa be bamwe barisha ibyokurya byabo intoki zihumanye, (bisobanurwa ngo zitajabitse mu mazi,

3 kuko Abafarisayo n’Abayuda bose bataryaga batabanje kujabika intoki mu mazingo zibe zihumanuwe, bakurikije imigenzo ya ba sekuruza.

4 Kandi iyo babaga bavuye mu iguriro, ntibaryaga batabanje kwiyibiza mu mazingo babe bahumanutse. Hariho n’ibindi byinshi bategetswe na ba sekuruza babo kubiziririza, nko kujabika ibikombe n’inzabya n’inkono z’imiringa.)

5 Abafarisayo n’abanditsi baramubaza bati “Ni iki gituma abigishwa bawe bataziririza imigenzo ya ba sekuruza, bagapfa kurisha ibyokurya intoki zihumanye?”

6 Arabasubiza ati “Yesaya yahanuye ibyanyu neza mwa ndyarya mwe, nk’uko byanditswe ngo

‘Ubu bwoko bunshimisha iminwa yabo,

Ariko imitima yabo indi kure.

7 Bansengera ubusa,

Kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu.’

8 “Itegeko ry’Imana murirekera gukomeza imigenzo y’abantu.”

9 Kandi ati “Musuzugura neza itegeko ry’Imana ngo muziririze imigenzo yanyu,

10 kuko Mose yavuze ati ‘Wubahe so na nyoko’, kandi ati ‘Uzatuka se cyangwa nyina bamwice.’

11 Nyamara mwebweho muravuga muti: Umuntu nabwira se cyangwa nyina ati ‘Icyo najyaga kugufashisha ni Korubani’ (risobanurwa ngo ‘Ituro ry’Imana’),

12 muba mutakimukundiye kugifashisha se cyangwa nyina,

13 nuko ijambo ry’Imana mukarihindura ubusa kugira ngo mukomeze imigenzo yanyu yababayemo akarande. Kandi hariho n’ibindi byinshi mukora nk’ibyo.”

14 Arongera ahamagara abantu arababwira ati “Mutege amatwi mwese munyumve.

15 Ntakinjira mu muntu kivuye inyuma ngo kimuhumanye, ahubwo ibiva mu muntu ni byo bimuhumanya. [

16 Niba hari umuntu ufite amatwi yumva niyumve.]”

17 Nuko avuye mu bantu yinjira mu nzu, abigishwa be bamubaza iby’uwo mugani.

18 Na we arababaza ati “Mbese namwe ntimugira ubwenge? Ntimuzi yuko ikintu kinjiye mu muntu kivuye inyuma atari cyo kimuhumanya,

19 kuko kitajya mu mutima we ahubwo kijya mu nda, kikanyura mu nzira yacyo?” Uko ni ko kubonezwa kw’ibyokurya byose.

20 Aravuga ati “Ibiva mu muntu ni byo bimuhumanya,

21 kuko mu mitima y’abantu havamo imigambi mibi, guheheta no gusambana,

22 kwiba no kwica, kwifuza kubi no kugira nabi, uburiganya n’iby’isoni nke, ijisho ribi n’ibitutsi, ubwibone n’ubupfu.

23 Ibyo bibi byose biva mu muntu ni byo bimuhumanya.”

Akiza umukobwa w’umugore w’Umugirikikazi

24 Arahaguruka arahava ajya mu gihugu cy’i Tiro n’i Sidoni. Yinjira mu nzu adashaka ko hagira ubimenya, ariko ntiyabasha kwihisha.

25 Uwo mwanya umugore ufite umukobwa muto utewe na dayimoni amwumvise araza, yikubita imbere y’ibirenge bye.

26 Uwo mugore yari Umugirikikazi, ubwoko bwe ni Umusirofoyinike, aramwinginga ngo yirukane dayimoni mu mukobwa we.

27 Aramubwira ati “Reka abana babanze bahage, kuko atari byiza kwenda ibyokurya by’abana ngo ubijugunyire imbwa.”

28 Na we aramusubiza ati “Ni koko Mwami, ariko imbwa zo ziri munsi y’ameza zirya ubuvungukira bw’abana.”

29 Aramubwira ati “Ubwo uvuze utyo igendere, dayimoni avuye mu mukobwa wawe.”

30 Asubira mu nzu ye, asanga wa mwana aryamye ku buriri dayimoni amuvuyemo.

Yesu akiza igipfamatwi kandi kidedemanga

31 Ava mu gihugu cy’i Tiro anyura i Sidoni, agera ku nyanja y’i Galilaya anyuze hagati y’i Dekapoli.

32 Bamuzanira igipfamatwi kandi kidedemanga, baramwinginga ngo agishyireho ikiganza.

33 Agikura mu bantu aracyihererana, agishyira intoki mu matwi, acira amacandwe agikora ku rurimi.

34 Arararama areba mu ijuru, asuhuza umutima arakibwira ati “Efata” risobanurwa ngo “Zibuka.”

35 Amatwi ye arazibuka, n’intananya y’ururimi rwe irahambuka avuga neza.

36 Arabihanangiriza ngo batagira uwo babibwira, ariko uko yarushagaho kubihanangiriza, ni na ko barushagaho kumwamamaza rwose.

37 Baratangara cyane bikabije baravuga bati “Byose abikoze neza: azibura ibipfamatwi kandi akavugisha ibiragi.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + 4 =