Mk 6

Yesu ari i Nazareti, atuma intumwa

1 Avayo ajya iwabo, abigishwa be baramukurikira.

2 Isabato isohoye aherako yigishiriza mu isinagogi, benshi babyumvise baratangara bati “Ibi byose uyu yabikuye he? Kandi ubu bwenge yahawe n’ibitangaza bingana bitya akora abikura he?

3 Mbese si we wa mubaji mwene Mariya, mwene se wa Yakobo na Yosefu, na Yuda na Simoni? Bashiki be na bo ntiduturanye?” Ibye birabayobera.

4 Yesu arababwira ati “Umuhanuzi ntabura icyubahiro keretse mu gihugu cy’iwabo, no mu muryango wabo no mu nzu yabo.”

5 Nuko ntiyashobora kugira igitangaza ahakorera na kimwe, keretse abarwayi bake yarambitseho ibiganza arabakiza,

6 atangazwa n’uko batizeye.

Agendagenda mu birorero impande zose yigisha.

7 Bukeye ahamagara abo cumi na babiri, aherako atuma babiri babiri, abaha ubutware bwo gutegeka abadayimoni.

8 Abihanangiriza kutajyana ikintu cy’urugendo, keretse inkoni yonyine ati “Mwijyana impamba cyangwa imvumba, cyangwa amakuta mu mifuka yanyu,

9 ahubwo mukwete inkweto kandi ntimwambare n’amakanzu abiri.”

10 Kandi arababwira ati “Inzu yose muzacumbikamo abe ari yo mugumamo, mugeze aho muzayicumbukuriramo.

11 Aho abantu batazabacumbikira ntibabemere, nimuvayo muzakunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu, ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza.”

12 Nuko baragenda bigisha abantu ngo bihane,

13 birukana abadayimoni benshi, basīga amavuta abarwayi benshi barakira.

Herode yica Yohana Umubatiza

14 Nuko Umwami Herode arabyumva kuko izina rya Yesu ryamamaye aravuga ati “Yohana Umubatiza yazutse, ni cyo gituma akora ibyo bitangaza.”

15 Ariko abandi baravuga bati “Ni Eliya.”

Abandi bati “Ni umuhanuzi nk’abandi bahanuzi.”

16 Ariko Herode abyumvise aravuga ati “Yohana naciye igihanga ni we wazutse”,

17 kuko Herode ubwe yari yaratumye ngo bafate Yohana, aramuboha amushyira mu nzu y’imbohe, ku bwa Herodiya wari muka mwene se Filipo kuko Herode yari yamucyuye.

18 Kandi Yohana yari yarabwiye Herode ati “Amategeko ntiyemera ko ucyura muka mwene so.”

19 Ni cyo cyatumye Herodiya amuhigira, ashaka kumwica ntiyabona uburyo,

20 kuko Herode yatinyaga Yohana azi ko ari umukiranutsi wera aramurinda, ndetse Herode amwumvise akora byinshiamwumvira anezerewe.

21 Noneho uburyo buraboneka, ku munsi wo kwibuka kuvuka kwa Herode ararika abatware be, n’abatwara ingabo n’abakire b’i Galilaya ngo baze mu birori.

22 Umukobwa wa Herodiya araza arabyina, Herode n’abashyitsi be baramushima. Umwami ni ko kubwira uwo mukobwa ati “Nsaba icyo ushaka cyose ndakiguha.”

23 Aramurahira ati “Icyo unsaba cyose ndakiguha, bona nuba umugabane wa kabiri w’ubwami bwanjye.”

24 Arasohoka abaza nyina ati “Nsabe iki?”

Aramusubiza ati “Saba igihanga cya Yohana Umubatiza.”

25 Muri ako kanya agaruka aho umwami ari n’ingoga, aramusaba ati “Ndashaka ko umpa nonaha igihanga cya Yohana Umubatiza ku mbehe.”

26 Umwami arababara cyane, ariko kuko yarahiriye imbere y’abasangira na we, ananirwa kukimwima.

27 Nuko uwo mwanya atuma umusirikare, amutegeka kuzana igihanga cya Yohana. Aragenda agicira mu nzu y’imbohe,

28 akizana ku mbehe agiha uwo mukobwa, na we agishyīra nyina.

29 Abigishwa be babyumvise baraza, bajyana umubyimba bawushyira mu mva.

Yesu ahaza abantu ibihumbi bitanu

30 Nuko intumwa ziteranira aho Yesu ari, zimubwira ibyo zakoze byose n’ibyo zigishije.

31 Arazibwira ati “Muze mwenyine ahiherereye, aho abantu bataba muruhuke ho hato.” Kuko hāri benshi banyuranamo bikaba ari urujya n’uruza, babura uko barya.”

32 Bagenda mu bwato bajya aho abantu bataba ngo biherēre.

33 Ariko bababonye bagenda benshi barabamenya, bava mu midugudu yose barirukanka baca iy’ubutaka babatangayo.

34 Yomotse abona abantu benshi bimutera impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri, aherako abigisha byinshi.

35 Nuko umunsi ukuze abigishwa be baramwegera bati “Dore aha ntihagira abantu none umunsi urakuze,

36 basezerere bajye mu ngo no mu birorero by’impande zose, bihahire yo ibyo kurya.”

37 Arabasubiza ati “Mube ari mwe mubagaburira.”

Baramubaza bati “Tugende tugure imitsima y’idenariyo magana abiri tuyibahe barye?”

38 Na we arababaza ati “Mufite imitsima ingahe? Mujye kureba.”

Babimenye baramusubiza bati “Ni itanu n’ifi ebyiri.”

39 Abategeka ko bicara mu bwatsi butoshye, bigabanyijemo inteko.

40 Bicara imirongo imirongo, hamwe ijana ijana, ahandi mirongo itanu mirongo itanu, batyo batyo.

41 Yenda iyo mitsima itanu n’izo fi ebyiri, arararama areba mu ijuru arabishimira, amanyagura imitsima ayiha abigishwa be na bo bayishyīra abantu, n’izo fi ebyiri azibagaburira bose.

42 Bose bararya barahaga,

43 bateranya ubuvungukira bw’imitsima n’ubw’ifi, bwuzura intonga cumi n’ebyiri.

44 Abariye iyo mitsima bari abagabo ibihumbi bitanu.

Yesu agendesha amaguru hejuru y’amazi

45 Uwo mwanya ahata abigishwa be ngo bikire mu bwato bamubanzirize hakurya i Betsayida, asigara asezerera abantu.

46 Amaze kubasezerera aragenda azamuka umusozi, ajya gusenga.

47 Bumwiriraho ubwato bumaze kugera mu nyanja imuhengeri, naho we akiri ku butaka wenyine.

48 Abonye ko bananiwe kuvugama kuko umuyaga ubaturutse imbere, mu nkoko aza aho bari agendesha amaguru hejuru y’inyanja, asa n’ushaka kubanyuraho.

49 Ariko bamubonye agendesha amaguru hejuru y’inyanja, batekereza ko ari umuzimu barataka,

50 kuko bose bari bamubonye bagakuka imitima.

Aherako arababwira ati “Nimuhumure, ni jye mwitinya.”

51 Aratambuka ajya mu bwato barimo, umuyaga uratuza. Barumirwa cyane

52 kuko batari basobanukiwe n’ibya ya mitsima, kandi imitima yabo yari ikinangiwe.

Akiza abarwayi benshi

53 Nuko bamaze gufata hakurya, bagera imusozi mu gihugu cy’i Genesareti batsīka aho.

54 Bacyomoka ab’aho bamenya Yesu,

55 birukanka impande zose muri icyo gihugu cyose, batangira guheka abarwayi mu ngobyi babazererana aho bamwumvise.

56 N’aho yajyaga hose, ari mu birorero cyangwa mu midugudu cyangwa mu ngo bashyiraga abarwayi mu maguriro, bakamwinginga ngo nibura abemerere gukora ku nshunda z’umwenda we gusa, abazikozeho bose bagakira.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 16 =