Mt 10

Amazina y’intumwa cumi n’ebyiri

1 Ahamagara abigishwa be cumi na babiri, abaha ubutware bwo kwirukana abadayimoni no gukiza indwara zose n’ubumuga bwose.

2 Amazina y’intumwa cumi n’ebyiri ni aya: uwa mbere ni Simoni witwaga Petero na Andereya mwene se, na Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se,

3 na Filipo na Barutolomayo, na Toma na Matayo umukoresha w’ikoro, na Yakobo mwene Alufayo, na Tadayo

4 na Simoni Zelote,na Yuda Isikariyota ari we wamugambaniye.

5 Abo cumi na babiri Yesu arabatuma abategeka ati “Ntimuzajye mu bapagani cyangwa mu midugudu y’Abasamariya,

6 ahubwo mujye mu ntama zazimiye z’umuryango wa Isirayeli.

7 Nimugende mwigisha muti ‘Ubwami bwo mu ijuru buri hafi.’

8 Mukize abarwayi, muzure abapfuye, mukize ababembe, mwirukane abadayimoni. Mwaherewe ubusa, namwe mujye mutangira ubundi.

9 Ntimujyane izahabu cyangwa ifeza cyangwa amakuta mu mifuka yanyu,

10 cyangwa imvumba y’urugendo cyangwa amakanzu abiri, cyangwa inkweto cyangwa inkoni, kuko umukozi akwiriye ibimutunga.

11 “Ariko umudugudu wose cyangwa ibirorero, icyo muzajyamo, mushakemo uwo muri cyo ukwiriye, abe ari we ubacumbikira mugeze aho muzacumbukurirayo.

12 Nimwinjira mu nzu mubaramutse,

13 inzu niba ikwiriye amahoro yanyu ayizemo, ariko niba idakwiriye amahoro yanyu abagarukire.

14 Kandi nibanga kubacumbikira cyangwa kumva ibyo muvuga, nimuve muri iyo nzu cyangwa muri uwo mudugudu, mukunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu.

15 Ndababwira ukuri yuko ku munsi w’amateka, igihugu cy’i Sodomu n’i Gomora kizahanwa igihano cyakwihanganirwa, kuruta icy’uwo mudugudu.

Uburyo intumwa zizarenganywa

16 “Dore mbatumye muri nk’intama hagati y’amasega, nuko mugire ubwenge nk’inzoka, kandi muzabe nk’inuma mutagira amahugu.

17 Ariko mwirinde abantu, kuko bazabagambanira mu nkiko, kandi bazabakubitira mu masinagogi,

18 bazabashyīra abatware n’abami babampora, muzaba abo guhamya imbere yabo n’imbere y’abapagani.

19 Ariko nibabagambanira ntimuzahagarike umutima w’uko muzavuga, cyangwa ibyo muzavuga, kuko muzabibwirwa muri uwo mwanya.

20 Kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo ari Umwuka wa So uzabavugisha.

21 “Umuvandimwe azagambanira mwene se ngo yicwe, na se w’umwana azamugambanira, n’abana bazagomera ababyeyi ngo babīcīshe.

22 Muzangwa n’abantu bose babahora izina ryanjye, ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.

23 Nibabarenganiriza mu mudugudu umwe muzahungire mu wundi. Ndababwira ukuri, yuko mutazarangiza imidugudu yose ya Isirayeli, Umwana w’umuntu ataraza.

Yesu akomeza intumwa ngo zidatinya

24 “Umwigishwa ntaruta umwigisha, kandi n’umugaragu ntaruta shebuja.

25 Birahagije ko umwigishwa amera nk’umwigisha, n’umugaragu akamera nka shebuja. Niba bise nyir’urugo Belizebuli, nkanswe abari mu rugo rwe!

26 “Nuko ntimuzabatinye kuko ari nta cyatwikiriwe kitazatwikururwa, cyangwa igihishwe kitazamenyekana.

27 Ibyo mbabwirira mu mwijima muzabivugire ku mugaragaro, n’ibyo mwongorewe muzabirangururire hejuru y’amazu.

28 Kandi ntimuzatinye abica umubiri badashobora kwica ubugingo, ahubwo mutinye ushobora kurimburira ubugingo n’umubiri muri Gehinomu.

29 Mbese ibishwi bibiri ntibabigura ikuta rimwe? Ariko nta na kimwe kigwa hasi ngo gipfe, So atabizi,

30 ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu irabazwe yose.

31 Nuko ntimutinye, kuko muruta ibishwi byinshi.

32 “Umuntu wese uzampamiriza imbere y’abantu, nanjye nzamuhamiriza imbere ya Data uri mu ijuru.

33 Ariko uzanyihakanira imbere y’abantu wese, nanjye nzamwihakanira imbere ya Data uri mu ijuru.

Kwikorera umusaraba

34 “Mwe gutekereza ko nazanywe no kuzana amahoro mu isi. Sinaje kuzana amahoro, ahubwo naje kuzana inkota.

35 Kuko naje gutanya umwana na se, umukobwa na nyina, umukazana na nyirabukwe,

36 abanzi b’umuntu bazaba abo mu rugo rwe.

37 “Ukunda se cyangwa nyina kubandutisha ntaba akwiriye kuba uwanjye, kandi ukunda umuhungu we cyangwa umukobwa we kubandutisha, ntaba akwiriye kuba uwanjye.

38 Kandi utikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye.

39 Urengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye, azabubona.

40 “Ubemera ni jye aba yemeye, kandi unyemera aba yemeye Iyantumye.

41 Uwemera umuhanuzi kuko ari umuhanuzi azahabwa ingororano y’umuhanuzi, kandi uwemera umukiranutsi kuko ari umukiranutsi azahabwa ingororano y’umukiranutsi.

42 Kandi uzanywesha umwe muri aba bato ku gacuma k’amazi akonje gusa, kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri yuko atazabura ingororano ye.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =