Mt 9

Akiza ikirema gihetswe na bane, amaze kukibabarira ibyaha

1 Yikira mu bwato arambuka, agera mu mudugudu w’iwabo.

2 Bamuzanira ikirema kiryamye mu ngobyi, nuko Yesu abonye kwizera kwabo abwira icyo kirema ati “Mwana wanjye, humura ibyaha byawe urabibabariwe.”

3 Abanditsi bamwe baribwira bati “Uyu arigereranije.”

4 Ariko Yesu amenya ibyo bibwira arababaza ati “Ni iki kibateye kwibwira ibidatunganye mu mitima yanyu?

5 Icyoroshye ni ikihe? Ni ukuvuga nti ‘Ibyaha byawe urabibabariwe’, cyangwa nti ‘Byuka ugende’?

6 Ariko mumenye yuko Umwana w’umuntu afite ubutware mu isi, bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko abwira icyo kirema ati “Byuka wikorere ingobyi yawe utahe.”

7 Arabyuka aragenda, arataha.

8 Abantu babibonye baratangara, bahimbaza Imana yahaye abantu ubutware bungana butyo.

Ahamagara Matayo

9 Yesu avayo, akigenda abona umuntu witwaga Matayo yicaye aho yakoresherezaga ikoro, aramubwira ati “Nkurikira.”

Arahaguruka, aramukurikira.

10 Hanyuma ubwo Yesu yari yicaye mu nzu bafungura, haza abakoresha b’ikoro benshi n’abanyabyaha, basangira na Yesu n’abigishwa be.

11 Abafarisayo babibonye babaza abigishwa be bati “Ni iki gitumye umwigisha wanyu asangira n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha?”

12 Abyumvise arababwira ati “Abazima si bo bifuza umuvuzi, keretse abarwayi.

13 Ariko nimugende, mwige uko iri jambo risobanurwa ngo ‘Icyo nkunda ni imbabazi, si ibitambo.’ Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha.”

14 Maze haza abigishwa ba Yohana baramubaza bati “Ni iki gituma twebwe n’Abafarisayo twiyiriza ubusa kenshi, nyamara abigishwa bawe ntibiyirize ubusa?”

15 Yesu arabasubiza ati “Abasangwa ntibabasha kugira agahinda bakiri kumwe n’umukwe, ariko iminsi izaza, ubwo umukwe azabavanwamo, ni bwo baziyiriza ubusa.

16 “Nta wutera ikiremo cy’igitambaro gishya ku mwenda ushaje kuko icyo kiremo cyaca umwenda, umwenge ukarushaho kuba mugari.

17 Kandi nta wusuka vino y’umutobe mu mifuka y’impu ishaje, uwagira atyo iyo mifuka yaturika, vino igasandara hasi imifuka ikononekara. Ahubwo vino y’umutobe isukwa mu mifuka mishya, byombi bikarama.”

Azura umukobwa wa Yayiro

18 Akibabwira ayo magambo, haza umutware aramupfukamira, aramubwira ati “Umukobwa wanjye amaze gupfa, ariko ngwino umurambikeho ikiganza cyawe arahembuka.”

19 Yesu arahaguruka, amukurikirana n’abigishwa be.

20 Nuko hari umugore uri mu mugongo wari abimaranye imyaka cumi n’ibiri, amuturuka inyuma akora ku nshunda z’umwenda we,

21 kuko yibwiraga ati “Ninkora umwenda we gusa ndakira.”

22 Yesu arahindukira amubonye aramubwira ati “Mwana wanjye, komera. Kwizera kwawe kuragukijije.” Umugore akira uwo mwanya.

23 Yesu ageze mu muryango w’inzu y’uwo mutware, abona abavuza imyirongi n’abantu benshi baboroga

24 arababwira ati “Nimuhave kuko agakobwa kadapfuye, ahubwo karasinziriye.” Baramuseka cyane.

25 Abantu bamaze guhezwa yinjira mu nzu, agafata ukuboko karabyuka.

26 Iyo nkuru yamamara muri icyo gihugu cyose.

Ahumūra impumyi ebyiri, akiza abarwayi

27 Maze Yesu avayo. akigenda impumyi ebyiri ziramukurikira zitaka ziti “Tubabarire mwene Dawidi.”

28 Ageze mu nzu izo mpumyi ziramwegera, Yesu arazibaza ati “Mwizeye ko mbishobora?”

Ziramusubiza ziti “Yee, Databuja.”

29 Aherako akora ku maso yazo arazibwira ati “Bibabere nk’uko mwizeye.”

30 Amaso yabo arahumuka, Yesu arabihanangiriza cyane ati “Mwirinde ntihagire umuntu ubimenya.”

31 Nyamara basohotse bamwamamaza hose muri icyo gihugu.

32 Bakigenda, bamuzanira ikiragi gitewe na dayimoni.

33 Amaze kwirukana dayimoni ikiragi kiravuga, abantu baratangara bati “Uhereye kera kose ntihigeze kuboneka nk’ibi muri Isirayeli.”

34 Ariko Abafarisayo baravuga bati “Umutware w’abadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni.”

35 Yesu agenda mu midugudu n’ibirorero byose, yigisha mu masinagogi avuga ubutumwa bwiza bw’ubwami, akiza indwara zose n’ubumuga bwose.

36 Abonye abantu uko ari benshi arabababarira, kuko bari barushye cyane basandayenk’intama zitagira umwungeri.

37 Maze abwira abigishwa be ati “Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake.

38 Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 3 =