Mt 3

Yohana Umubatiza yigisha, abatiza

1 Icyo gihe Yohana Umubatiza araza, yigishiriza mu butayu bw’i Yudaya ati

2 “Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.”

3 Kandi ni we wavuzwe n’umuhanuzi Yesaya ngo

“Ijwi ry’urangururira mu butayu ati

‘Nimutunganye inzira y’Uwiteka,

Mugorore inzira ze.’ ”

4 Yohana uwo yari yambaye umwambaro w’ubwoya bw’ingamiya, abukenyeje umushumi, ibyokurya bye byari inzige n’ubuki bw’ubuhura.

5 Maze ab’i Yerusalemu n’ab’i Yudaya yose, no mu gihugu cyose giteganye na Yorodani bose barahaguruka bajya aho ari,

6 ababatiriza mu ruzi rwa Yorodani bavuga ibyaha bakoze.

7 Abonye Abafarisayo n’Abasadukayo benshi bazanywe no kubatizwa arababaza ati “Mwa bana b’incira mwe, ni nde wababuriye ngo muhunge umujinya uzatera?

8 Nuko mwere imbuto zikwiriye abihannye.

9 Ntimukibwire muti ‘Dufite Aburahamu, ni we sogokuruza.’ Ndababwira yuko Imana ibasha guhindurira Aburahamu abana muri aya mabuye.

10 Ndetse ubu intorezo igezwe ku bishyitsi by’ibiti, nuko igiti cyose kitera imbuto nziza kizacibwa, kijugunywe mu muriro.

11 Jyeweho ndababatirisha amazi ngo mwihane, ariko uzaza hanyuma yanjye andusha ubushobozi, ntibinkwiriye no kumutwaza inkweto. Ni we uzababatirisha Umwuka Wera n’umuriro,

12 intara ye iri mu kuboko kwe kandi azeza imbuga ye cyane, amasaka ye azayahunika mu kigega, ariko umurama wo azawucanisha umuriro utazima.”

Kubatizwa kwa Yesu

13 Icyo gihe Yesu ava i Galilaya ajya kuri Yorodani, asanga Yohana ngo amubatize.

14 Na we ashaka kumuhakanira ati “Ko ari jye wari ukwiriye kubatizwa nawe, none ni wowe unsanze?”

15 Yesu aramusubiza ati “Emera ubikore, kuko ari byo bidukwiriye ngo dusohoze gukiranuka kose.” Aherako aremera.

16 Yesu amaze kubatizwa uwo mwanya ava mu mazi, ijuru riramukingukira abona Umwuka w’Imana amanuka asa n’inuma amujyaho,

17 maze ijwi rivugira mu ijuru riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.” Luka 9.35

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =