Mt 4

Yesu ageragezwa na Satani

1 Maze Yesu ajyanwa n’Umwuka mu butayu kugeragezwa n’umwanzi,

2 amaze iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine atarya, abona gusonza.

3 Umushukanyi aramwegera aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imitsima.”

4 Aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.’ ”

5 Maze umwanzi amujyana ku murwa wera, amuhagarika ku gasongero k’urusengero

6 aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, ijugunye hasi kuko handitswe ngo

‘Izagutegekera abamarayika bayo,

Bakuramire mu maboko yabo,

Ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’ ”

7 Yesu aramusubiza ati “Kandi handitswe ngo ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’ ”

8 Umwanzi arongera amujyana mu mpinga y’umusozi muremure cyane, amwereka ubwami bwose bwo mu isi n’ubwiza bwabwo

9 aramubwira ati “Biriya byose ndabiguha nupfukama ukandamya.”

10 Yesu aramubwira ati “Genda Satani, kuko handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.’ ”

11 Umwanzi aherako aramureka, maze haza abamarayika baramukorera.

Yesu yigishiriza i Kaperinawumu

12 Yesu yumvise ko babohesheje Yohana, aragenda ajya i Galilaya.

13 Yimuka i Nazareti atura i Kaperinawumu, umudugudu uri ku nyanja mu rugabano rwa Zebuluni na Nafutali,

14 ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yesaya bisohore ngo

15 “Mu gihugu cya Zebuluni na Nafutali,

Hafi y’inyanja hakurya ya Yorodani,

N’i Galilaya y’abapagani,

16 Abantu bari bicaye mu mwijima babonye umucyo mwinshi,

kandi abari bicaye mu gihugu cy’urupfu no mu gicucu cyarwo,

Bamurikirwa n’umucyo.”

17 Yesu ahera ubwo atangira kwigisha avuga ati “Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.”

Yesu atora abigishwa be ba mbere

18 Agenda iruhande rw’inyanja y’i Galilaya abona abavandimwe babiri, Simoni witwaga Petero na Andereya mwene se, barobesha urushundura mu nyanja kuko bari abarobyi.

19 Arababwira ati “Nimunkurikire nzabagire abarobyi b’abantu.”

20 Uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira.

21 Yicumye imbere abona abandi bavandimwe babiri, umwe ni Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, bari mu bwato hamwe na se Zebedayo bapfundikanya inshundura zabo, arabahamagara.

22 Uwo mwanya basiga ubwato na se, baramukurikira.

23 Yesu agenderera ab’i Galilaya hose, abigishiriza mu masinagogiyabo ababwira ubutumwa bwiza bw’ubwami, akiza n’indwara zose n’ubumuga bw’abantu.

24 Inkuru ye yamamara i Siriya yose, bamuzanira abarwayi bose n’indembe barwaye indwara zitari zimwe, n’abatewe n’abadayimoni, n’abarwaye ibicuri n’ibirema arabakiza.

25 Abantu benshi baramukurikira bavuye i Galilaya n’i Dekapoli, n’i Yerusalemu n’i Yudaya no hakurya ya Yorodani.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + ten =