Mt 6

Yesu aduhana kutagirira ubuntu kwishimisha

1 “ ‘Mwirinde, ntimugakorere ibyiza byanyu imbere y’abantu kugira ngo babarebe, kuko nimugira mutyo ari nta ngororano muzagororerwa na So wo mu ijuru.

2 “ ‘Ahubwo nugira ubuntu, ntukavuze ihembe imbere yawe nk’uko indyarya zigira mu masinagogi no mu nzira ngo bashimwe n’abantu. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo.

3 Ahubwo wowe ho nugira ubuntu, ukuboko kwawe kw’ibumoso kwe kumenya icyo ukw’iburyo gukora,

4 ahubwo ugire ubuntu bwawe wiherereye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.

Gusenga

5 “ ‘Nimusenga ntimukamere nk’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira ngo abantu babarebe. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo.

6 Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.

7 “ ‘Namwe nimusenga, ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato nk’uko abapagani bagira, bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa.

8 Nuko ntimugase na bo, kuko So azi ibyo mukennye mutaramusaba.

9 Nuko musenge mutya muti

“ ‘Data wa twese uri mu ijuru,

Izina ryawe ryubahwe,

10 Ubwami bwawe buze,

Ibyo ushaka bibeho mu isi,

Nk’uko biba mu ijuru.

11 Uduhe none ibyokurya byacu by’uyu munsi,

12 Uduharire imyenda yacu,

Nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu,

13 Ntuduhāne mu bitwoshya,

Ahubwo udukize Umubi,

Kuko ubwami n’ubushobozi n’icyubahiro ari ibyawe,

None n’iteka ryose. Amen. ’

14 “Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe,

15 ariko nimutababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu.

Yesu aduhana kutiyiriza ubusa ngo twishimishe

16 “Kandi nimwiyiriza ubusa ntimukabe nk’indyarya zigaragaza umubabaro, kuko bagaragaza umubabaro kugira ngo abantu babarebe ko biyirije ubusa. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo.

17 Ariko weho niwiyiriza ubusa wisige amavuta mu mutwe, wiyuhagire mu maso,

18 kugira ngo abantu batamenya ko wiyirije ubusa keretse So uri ahiherereye, kandi So ureba ibyiherereye azakugororera.

19 “Ntimukībikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n’ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba.

20 Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n’ingese zitaburya, n’abajura ntibacukure ngo babwibe,

21 kuko aho ubutunzi bwawe buri ari ho n’umutima wawe uzaba.

22 “Itabaza ry’umubiri ni ijisho. Ijisho ryawe nirireba neza, umubiri wawe wose uba ufite umucyo,

23 ariko niriba ribi, umubiri wawe wose uba ufite umwijima. Nuko umucyo ukurimo nuba umwijima, mbega uwo mwijima uko uba ari mwinshi!

Ntimukunde iby’isi

24 “Nta wucyeza abami babiri kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukorera Imana n’ubutunzi.

Ntimukiganyire

25 “Ni cyo gitumye mbabwira nti: ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa muti ‘Tuzanywa iki?’ Ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo ‘Tuzambara iki?’ Mbese ubugingo ntiburuta ibyokurya, umubiri nturuta imyambaro?

26 Nimurebe ibiguruka mu kirere: ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira na byo. Mwebwe se ntimubiruta cyane?

27 Ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe?

28 “None se ikibaganyisha imyambaro ni iki? Mutekereze uburabyo bwo mu gasozi uko bumera: ntibugira umurimo, ntibuboha imyenda,

29 kandi ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwe bwose, atarimbaga nk’akarabyo kamwe ko muri ubu.

30 Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwa bafite kwizera guke mwe?

31 “Nuko ntimukiganyire mugira ngo ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzanywa iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzambara iki?’

32 Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose.

33 Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.

34 Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo, kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo. Umunsi wose ukwiranye n’ibibi byawo.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − four =