Mt 5

Yesu yerekana abahiriwe abo ari bo

1 Abonye abantu benshi azamuka umusozi, maze kwicara abigishwa be baramwegera.

2 Aterura amagambo ati

3 “Hahirwa abakene mu mitima yabo,

Kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.

4 Hahirwa abashavura,

Kuko ari bo bazahozwa.

5 Hahirwa abagwa neza,

Kuko ari bo bazahabwa isi.

6 Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka,

Kuko ari bo bazahazwa.

7 Hahirwa abanyambabazi,

Kuko ari bo bazazigirirwa.

8 Hahirwa ab’imitima iboneye,

Kuko ari bo bazabona Imana.

9 Hahirwa abakiranura,

Kuko ari bo bazitwa abana b’Imana.

10 Hahirwa abarenganyirijwe gukiranuka,

Kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.

11 “Namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora.

12 Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ari ko barenganyije abahanuzi ba mbere.

13 “Muri umunyu w’isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki? Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira.

14 “Muri umucyo w’isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha.

15 Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose.

16 Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru.

Yesu ntiyazanywe no gukuraho amategeko

17 “Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza.

18 Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n’isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira.

19 Nuko uzica rimwe ryo muri ayo mategeko naho ryaba ryoroshye hanyuma y’ayandi, akigisha abandi kugira batyo, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mutoya rwose. Ariko uzayakora akayigisha abandi, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mukuru.

20 Kandi ndababwira yuko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw’abanditsi n’ukw’Abafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru.

Ntukice

21 “Mwumvise ko abakera babwiwe ngo ‘Ntukice, uwica akwiriye guhanwa n’abacamanza.’

22 Ariko jyeweho ndababwira yuko umuntu wese urakarira mwene se akwiriye guhanwa n’abacamanza, uzatuka mwene se ati ‘Wa mupfu we’, akwiriye guhanirwa mu rukiko, uzabwira mwene se ati ‘Wa gicucu we’, akwiriye gushyirwa mu muriro w’i Gehinomu.

23 Nuko nujyana ituro ryawe ku gicaniro, ukahibukira mwene so ko afite icyo mupfa,

24 usige ituro ryawe imbere y’igicaniro ubanze ugende wikiranure na mwene so, uhereko ugaruke uture ituro ryawe.

25 “Wikiranure vuba n’ukurega mukiri mu nzira, ukurega ye kugushyikiriza umucamanza, umucamanza ataguha umusirikare akagushyira mu nzu y’imbohe.

26 Ndakubwira ukuri yuko utazavamo rwose, keretse wishyuye umwenda wose hadasigaye ikuta na rimwe.

Ntugasambane

27 “Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ntugasambane.’

28 Jyeweho ndababwira yuko umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we.

29 Ijisho ryawe ry’iburyo nirigushuka rikakugusha, urinogore urite kure. Ibyiza ni uko wapfa ijisho rimwe, biruta ko umubiri wawe wose wajugunywa muri Gehinomu.

30 N’ikiganza cyawe cy’iburyo nikikugusha, ugice ugite kure. Ibyiza ni uko wabura urugingo rwawe rumwe, biruta ko umubiri wawe wose wajugunywa muri Gehinomu.

Ntukahukane

31 “Kandi byaravuzwe ngo ‘Uzasenda umugore we, amuhe urwandiko rwo kumusenda.’

32 Ariko jyeweho ndababwira yuko umuntu wese usenda umugore we atamuhora gusambana, aba amuteye gusambana, kandi uzacyura uwasenzwe azaba asambanye.

Ntukarahire

33 “Kandi mwumvise ko abakera babwiwe ngo ‘Ntukarahire ibinyoma, ahubwo uzakorere Umwami Imana ibyo wayirahiye.’

34 Ariko jyeweho ndababwira kutarahira rwose, naho ryaba ijuru kuko ari ryo ntebe y’Imana,

35 cyangwa isi kuko ari yo ntebe y’ibirenge byayo, cyangwa i Yerusalemu kuko ari ururembo rw’Umwami ukomeye.

36 Kandi ntuzarahire umutwe wawe, kuko utabasha kweza agasatsi kamwe cyangwa ngo ukīrabuze.

37 Ahubwo ijambo ryanyu ribe ‘Yee, Yee’, ‘Oya, Oya’, ibirenze ibyo bituruka ku Mubi.

Ntimukihōrere

38 “Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ijisho rihōrerwe irindi, n’iryinyo rihōrerwe irindi.’

39 Ariko jyeweho ndababwira kutabuza umuntu mubi kubagirira nabi: ugukubise urushyi mu musaya w’iburyo, umuhindurire n’uw’ibumoso,

40 umuntu nashaka kukuburanya ngo agutware ikanzu yawe, umuhe n’umwitero,

41 ugutegetse kujyana na we mu gikingi kimwe, umujyane no mu cya kabiri.

42 Ukwaka umuhe kandi ushaka kugutira ntumwerekeze umugongo.

Nimukunde ababanga

43 “Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ukunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe.’

44 Ariko jyeweho ndababwira nti ‘Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya,

45 ni bwo muzaba abana ba So wo mu ijuru, kuko ategeka izuba rye kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa abavubira imvura.

46 Nimukunda ababakunda gusa, muzahembwa iki? Mbese abakoresha ikoro na bo ntibagira batyo?

47 Nimuramutsa bene wanyu bonyine, abandi mubarusha iki? Mbese abapagani na bo ntibagira batyo?

48 Namwe mube mukiranutse nk’uko So wo mu ijuru akiranuka.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =