Mt 8

Yesu akiza umubembe

1 Amanutse kuri uwo musozi, abantu benshi baramukurikira.

2 Maze haza umubembe aramwegera, aramupfukamira aramubwira ati “Mwami, washaka wabasha kunkiza.”

3 Arambura ukuboko amukoraho ati “Ndabishaka kira.”

4 Uwo mwanya ibibembe bye birakira. Yesu aramubwira ati “Wirinde ntugire uwo ubwira, ahubwo genda wiyereke umutambyi, uture n’ituro Mose yategetse ribabere ikimenyetso cyo kubahamiriza.”

Akiza umugaragu w’umutware w’abasirikare

5 Ageze i Kaperinawumu, haza umutware utwara umutwe w’abasirikare aramwinginga ati

6 “Mwami, umugaragu wanjye aryamye mu nzu yararemaye, arababaye cyane.”

7 Aramubwira ati “Ndaza mukize.”

8 Umutware w’abasirikare aramusubiza ati “Mwami, ntibinkwiriye yuko winjira mu nzu yanjye, ahubwo tegeka gusa, umugaragu wanjye arakira.

9 Kuko nanjye ndi umuntu utwarwa n’abandi, mfite abasirikare ntwara. Iyo mbwiye umwe nti ‘Genda’ aragenda, nabwira undi nti ‘Ngwino’ akaza, nabwira umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’ akagikora.”

10 Yesu abyumvise aratangara, abwira abamukurikiye ati “Ndababwira ukuri yuko ntabwo nari nabona kwizera kungana gutya, habe no mu Bisirayeli.

11 Ndababwira yuko benshi bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba, bakicarana na Aburahamu na Isaka na Yakobo mu bwami bwo mu ijuru,

12 ariko abana bo muri burya bwami bazirukanirwa mu mwijima hanze, ari ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.”

13 Yesu abwira uwo mutware ati “Nuko genda bikubere nk’uko wizeye.”

Umugaragu we akira uwo mwanya.

14 Yesu ajya mu nzu ya Petero, abona nyirabukwe aryamye arwaye ubuganga,

15 amukora ku kuboko ubuganga bumuvamo, arabyuka aramugaburira.

16 Nimugoroba bamuzanira abantu benshi batewe n’abadayimoni, yirukanisha abadayimoni itegeko gusa, akiza abari barwaye bose,

17 kugira ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yesaya bisohore ngo “Ubwe ni we watwaraga ubumuga bwacu, akikorera n’indwara zacu.”

Gukurikira Yesu ntibyoroshye

18 Kandi Yesu abonye abantu benshi bamugose, ategeka ko bambuka bakajya hakurya.

19 Umwe mu banditsi araza aramubwira ati “Mwigisha, ndagukurikira aho ujya hose.”

20 Yesu aramubwira ati “Ingunzu zifite imyobo n’ibiguruka mu kirere bifite ibyari, ariko Umwana w’umuntu ntafite aho kurambika umusaya.”

21 Undi wo mu bigishwa be aramubwira ati “Databuja, banza undeke ngende mpambe data.”

22 Yesu arambwira ati “Nkurikira, reka abapfuye bihambire abapfuye babo.”

Aturisha inyanja

23 Yikira mu bwato, abigishwa be bajyana na we.

24 Umuyaga uba mwinshi mu nyanja, ubwato bwabo burengerwa n’umuraba wisuka muri bwo, ariko we yari asinziriye.

25 Baraza baramukangura bati “Databuja, dukize turapfuye.”

26 Arababaza ati “Ni iki kibateye ubwoba, mwa bafite kwizera guke mwe?” Maze arabyuka acyaha umuyaga n’inyanja, biratuza rwose.

27 Abantu baratangara bati “Uyu ni muntu ki? Umuyaga n’inyanja na byo biramwumvira!”

Akiza abantu bafite dayimoni

28 Amaze gufata hakurya mu gihugu cy’Abagadareni, ahura n’abantu babiri batewe n’abadayimoni bava mu mva, bari abasazi cyane bituma ari nta watinyuka kunyura muri iyo nzira.

29 Barataka cyane bati “Duhuriye he, Mwana w’Imana? Mbese uje hano kutwica urupfu n’agashinyaguro, igihe cyacu kitaragera?”

30 Hirya yabo hari umugana w’ingurube nyinshi zirisha.

31 Abadayimonibazibonyebaramwinginga bati “Nutwirukana utwohereze muri uriya mugana w’ingurube.”

32 Arabasubiza ati “Nimugende.” Babavamo baragenda, bajya muri izo ngurube. Umugana wose wirukira ku gacuri, zisuka mu nyanja zipfira mu mazi.

33 Abungeri bazo barahunga, binjiye mu mudugudu bavuga ibyo babonye byose, n’iby’abari batewe n’abadayimoni.

34 Abo muri uwo mudugudu bose bajya gusanganira Yesu, bamubonye baramwinginga ngo ave mu gihugu cyabo.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =