Mubw 2

Ibihimbano n’ubutunzi nta mahoro bitera

1 Nibwiye mu mutima wanjye nti “Henga nkugeragereshe ibyishimo, nuko ishimire kugubwa neza.” Maze mbona ko na byo ari ubusa.

2 Navuze ibyo guseka nti “Ni ubusazi”, n’iby’ibitwenge nti “Bimaze iki?”

3 Nishatse mu mutima uko nakwishimisha umubiri wanjye vino, ariko ngo umutima wanjye ukomeze kunyoboza ubwenge, ngashaka n’uburyo nakora iby’ubupfapfa, kugira ngo menye icyo bumarira abantu babukorera munsi y’ijuru mu minsi bakiriho yose.

4 Nikoreye imirimo ikomeye, niyubakiye amazu, nitereye inzabibu,

5 nihingiye imirima, n’imirima y’uburabyo izitiwe, nyiteramo ibiti by’amoko yose y’imbuto ziribwa,

6 nifukuriye amariba y’amazi, kugira ngo nyavomerere imirima yororerwamo ibiti.

7 niguriye abagaragu n’abaja babyarira abandi mu rugo rwanjye, kandi ngira ubutunzi bwinshi bw’amashyo y’inka n’imikumbi y’intama, ndusha abambanjirije i Yerusalemu bose.

8 Nirundaniriza ifeza n’izahabu, n’ubutunzi buherereye ku bami buvuye mu ntara zose, nishakiye abaririmbyi b’abagabo n’ab’abagore n’ibinezeza abantu, n’ibicurangwa by’uburyo bwose.

9 Nuko ndakomera kandi ndusha abambanjirije i Yerusalemu bose kunguka, nkomeza n’ubwenge bwanjye.

10 Kandi sinimye amaso yanjye icyo yifuza cyose, nta n’umunezero wose nimye umutima wanjye, kuko umutima wanjye wishimiraga imirimo yanjye yose. Ibyo ni byo byari ingororano z’imirimo yanjye yose.

11 Maze nitegereje imirimo yose y’amaboko yanjye n’imiruho yose niruhije nkora, nsanga byose ari ubusa, ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga, kandi nta gifite umumaro kiri munsi y’ijuru.

12 Nisubiramo ngo ndebe ubwenge n’ubusazi n’ubupfapfa. Mbese uzasimbura umwami azabasha gukora iki? Keretse ibisanzwe bikorwa.

13 Nuko mbona ko ubwenge buruta ubupfapfa nk’uko umucyo uruta umwijima.

14 Amaso y’umunyabwenge ari mu mutwe we, na we umupfapfa agenda mu mwijima atabona, nyamara nabonye ko amaherezo ya bose ari amwe.

15 Ni ko kwibwira mu mutima nti “Ibiba ku mupfapfa ni byo bizambaho. None se kumurusha ubwenge byamariye iki?” Ni ko kwibwira mu mutima nti “Ibyo na byo ni ubusa.”

16 Erega umunyabwenge ameze nk’umupfapfa, na we ntiyibukwa iteka, kuko mu bihe bizaza bose bazaba bibagiranye. Erega umunyabwenge na we apfa nk’umupfapfa!

17 Ni ko kwanga ubugingo, kuko imirimo ikorerwa munsi y’ijuru yamereye nabi. Byose ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.

18 Maze nanga imiruho yanjye yose naruhiye munsi y’ijuru, kuko nzayisigira umuntu uzansimbura.

19 Kandi ni nde uzi yuko azaba umunyabwenge cyangwa umupfapfa? Nyamara azategeka imirimo yanjye yose nakoze, ngaragarizamo ubwenge munsi y’ijuru. Ibyo na byo ni ubusa.

20 Ni cyo cyatumye nisubiramo, ngahebya umutima wanjye ku miruho yanjye yose naruhiye munsi y’ijuru,

21 kuko habaho umuntu ukorana ubwenge no kumenya n’ubuhanga, nyamara azabisigira utabiruhiye, bibe umurage we. Ibyo na byo ni ubusa, ni ibibi bikomeye.

22 None se umuntu akura iki mu miruho ye yose, no mu byo umutima we washishikariye munsi y’ijuru?

23 Kuko iminsi ye yose ari agahinda, n’imiruho ye ari ishavu, ndetse na nijoro umutima we nturuhuka. Ibyo na byo ni ubusa.

24 Ntakigirira umuntu akamaro kiruta kurya no kunywa, no kunezeresha ubugingo bwe ibyiza bituruka mu miruho ye. Nabonye yuko ibyo na byo biva mu kuboko kw’Imana.

25 None se ni nde wabasha kurya no kwinezeza akandusha?

26 Kuko unezeza Imana ari we iha ubwenge no kumenya n’umunezero, ariko umunyabyaha imuha umuruho ngo asarure arunde, abone ibyo guha unezeza Imana. Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − nine =