Mubw 1

Ibintu byose nta kamaro

1 Amagambo y’Umubwiriza mwene Dawidi, umwami utuye i Yerusalemu.

2 Umubwiriza aravuga ati “Ubusa gusa! Nta kamaro! Byose ni ubusa!”

3 Ibyo umuntu agokera byose akiri mu isi bimumarira iki?

4 Abo ku ngoma imwe barashira hakaza abo ku yindi, ariko isi ihoraho iteka.

5 Izuba na ryo rirarasa rikarenga, rikihutira gusubira aho rirasira.

6 Umuyaga uhuha werekeye ikusi ugahindukirira ikasikazi uhora unyuranamo mu rugendo rwawo, kandi ugaruka kuzenguruka mu nzira zawo.

7 Inzuzi zose zisuka mu nyanja, nyamara inyanja ntiyuzura. Aho inzuzi zinyura ni ho zisubira kunyura.

8 Ibintu byose bifite umuruho mwinshi utavugwa: ijisho ntirihaga kurora, n’amatwi ntarambirwa kumva.

9 Ibyahozeho ni byo bizongera kubaho, kandi ibyakozwe ni byo bizongera gukorwa, nta cyadutse munsi y’ijuru.

10 Mbese hariho ikintu cyavugwa ngo “Dore iki ni inzaduka”? Na cyo cyahozeho kera mu bihe byariho mbere yacu.

11 Ibya mbere ntibicyibukwa, n’ibizaza hanyuma na byo abazakurikiraho ntibazabyibuka.

Ubwenge na bwo nta kamaro

12 Jyewe Umubwiriza, nari umwami wa Isirayeli i Yerusalemu.

13 Nakomeje umutima wanjye gushaka no kugenzurisha ubwenge, kugira ngo menye iby’ibintu byose bikorerwa munsi y’ijuru, n’umuruho mubi Imana yahaye abantu ngo bawuruhe.

14 Nabonye imirimo yose ikorerwa munsi y’ijuru, kandi mbona byose ari ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.

15 Ibigoramye ntibigororwa, kandi ibyabuze ntibibarika.

16 Nibwiye mu mutima wanjye ndavuga nti “Dore niyunguye ubwenge bwinshi kurusha abambanjirije i Yerusalemu bose. Ni ukuri umutima wanjye wabonye ubwenge bwinshi no kumenya.”

17 Nakomeje umutima wanjye kumenya ubwenge no kumenya iby’ubusazi n’ubupfapfa, menya yuko na byo ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga,

18 kuko ubwenge bwinshi burimo agahinda kenshi, kandi uwunguka ubwenge yunguka n’umubabaro.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − eleven =