Mubw 6

Iherezo rya byose ni urupfu

1 Hariho ikibi nabonye munsi y’ijuru kijya kiremerera abantu:

2 umuntu Imana yahaye ubutunzi n’ubukire n’icyubahiro, ntabure ibyo umutima we wifuza byose, ariko Imana ntimuhe inda yo kubirya, ahubwo umushyitsi akaba ari we ubyirÄ«ra, ibyo na byo ni ubusa, n’indwara mbi.

3 Umuntu ubyaye abana ijana akarama imyaka myinshi, iminsi yo kubaho kwe ikagwira ariko umutima we ntuhage ibyiza, akabura n’aho ahambwa, ndavuga yuko bene uwo arutwa n’inda yavuyemo.

4 Kuko iyo nda iza ari ubusa ikagenda mu mwijima, kandi izina ryayo ritwikiriwe n’umwijima,

5 ndetse ntiyigeze kubona izuba haba no kurimenya, iyo nda iba iguwe neza kuruta wa wundi.

6 Naho yarama imyaka ibihumbi bibiri atanezezwa n’ibyiza, mbese bose ntibajya hamwe?

7 Imirimo yose umuntu akora aba akorera inda ye, nyamara ntashira umururumba.

8 Umunyabwenge arusha umupfapfa iki? Umukene uzi kwitondera imbere y’abakiriho aba afite iki?

9 Kubonesha amaso biruta kuzerereza umutima. Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.

10 Ikiriho cyose cyiswe izina kera kandi umuntu azwi icyo ari cyo, ntashobora kurwanya umurusha amaboko.

11 Ko haba ibintu byinshi bigwiza ibitagira umumaro, ibyo byungura umuntu iki?

12 Noneho ni nde wamenya ikigirira umuntu umumaro akiriho, mu minsi yose yo kubaho kwe kutagira umumaro igahita nk’igicucu? Ni nde wabasha kubwira umuntu ibizaba munsi y’ijuru mu nyuma ze?

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =