Nah 1

Iby’i Nineve

1 Ibihanurirwa i Nineve. Igitabo cy’iyerekwa rya Nahumu Umwelekoshi.

2 Uwiteka ni Imana ifuha kandi irahōra, Uwiteka arahōra kandi agira uburakari bwinshi, Uwiteka ahōra ababisha be kandi abanzi be ababikira umujinya.

3 Uwiteka ntiyihutira kurakara, afite ububasha bwinshi kandi ntabwo yatsindishiriza utsinzwe n’urubanza.

Inzira y’Uwiteka iba mu ishuheri no mu mugaru, kandi ibicu ni nk’umukungu utumurwa n’ibirenge bye.

4 Acyaha inyanja igakama agakamya n’imigezi yose, i Bashani n’i Karumeli hararabye, n’uburabyo bw’i Lebanoni burarabye.

5 Imisozi iratigitira imbere ye n’udusozi turayenga, kandi isi iterurirwa imbere ye, ni ukuri isi n’abayituyemo bose.

6 Ni nde wabasha guhagarara imbere y’umujinya we? Kandi ni nde wakwihanganira uburakari bwe bukaze? Umujinya we usutswe umeze nk’umuriro, kandi ibitare ni we ubimenagura.

7 Uwiteka ni mwiza, ni igihome ku munsi w’amakuba kandi azi abamwiringira.

8 I Nineve azahamarisha umwuzure w’amazi menshi, kandi abanzi be azabakurikirana no mu mwijima.

9 Icyo mugambirira ku Uwiteka ni iki? Azahatsembaho, ntabwo umubabaro uzahagaruka ubwa kabiri.

10 Kuko na bo bamera nk’amahwa asobekeranye cyangwa nk’abinamye mu nzoga zabo, bazatwikwa nk’ibikūri byumye.

11 Hariho uwasohotse muri wowe wagambiriye ibibi ku Uwiteka, akagira abandi inama yo gukora ibibi.

12 Uwiteka aravuga ati “Naho batunganirwa kandi ari benshi bazatsembwaho, kandiumwami waboazaba avuyeho. Nubwo nakubabaje sinzongera kukubabaza ukundi.

13 Ndetse ubu ngiye kugucaho uburetwa bwe, nguceho n’ingoyi ikuboshye.”

14 Kandi Uwiteka yategetse ibyawe ngo nta mbuto zitirirwa izina ryawe zizongera kubaho, nzaca igishushanyo kibajwe n’igishushanyo kiyagijwe mbikure mu nzu y’ibigirwamana byawe, nzagucukurira imva yawe kuko uri umunyagisuzuguriro.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − eleven =