Neh 2

Umwami yohereza Nehemiya i Yerusalemu

1 Umunsi umwe wo mu kwezi kwitwa Nisani mu mwaka wa makumyabiri wo ku ngoma y’Umwami Aritazeruzi, vino yari iteretse imbere y’umwami, maze nenda vino nyihereza umwami. Kandi mbere hose sinagiraga umubabaro imbere ye.

2 Umwami arambaza ati “Ni iki gitumye ugaragaza umubabaro kandi utarwaye? Ibyo ntibiterwa n’ikindi keretse umubabaro wo mu mutima.”

Mbyumvise ndatinya cyane.

3 Umwami ndamusubiza nti “Umwami arakarama! Icyambuza kugaragaza umubabaro ni iki, ko umurwa n’ahantu h’ibituro bya ba sogokuruza habaye amatongo, n’amarembo yaho akaba yarahiye?”

4 Umwami arambaza ati “Hari icyo unsaba?”

Nuko nsaba Imana nyir’ijuru,

5 maze nsubiza umwami nti “Niba umwami abikunze kandi umugaragu wawe nkakugiraho ubuhake, unyohereze i Buyuda mu murwa urimo ibituro bya ba sogokuruza, mbone kuwubaka.”

6 Umwami yari yicaranye n’umwamikazi arambaza ati “Urugendo rwawe ruzaba urw’iminsi ingahe, kandi uzagaruka ryari?” Nuko umwami yemera ko ngenda dusezerana igihe.

7 Kandi nsaba umwami nti “Umwami niyemera bampe inzandiko zo gushyira ibisonga bye byo hakurya y’uruzi, ngo bampe inzira ngere i Buyuda.

8 Bampe n’urwandiko rwo gushyira Asafu umurinzi w’ikibira cy’umwami, kugira ngo ampe ibiti byo kubazamo ibikingi by’amarembo y’umunara w’inzu, kandi n’iby’inkike z’umurwa n’iby’inzu nzabamo.”

Umwami arabinyemerera, abitewe n’ukuboko kwiza kw’Imana yanjye kwari kundiho.

Nehemiya ajya kureba inkike zasenyutse

9 Maze ndagenda nsanga ibisonga byo hakurya y’uruzi mbaha inzandiko z’umwami, kandi umwami yari yantumanye n’abatware b’ingabo n’abagendera ku mafarashi.

10 Bukeye Sanibalati w’Umuhoroni na Tobiya umugaragu w’Umwamoni babyumvise birabababaza cyane, yuko haje umuntu wazanywe no gushakira Abisirayeli ibyiza.

11 Nuko ngeze i Yerusalemu marayo gatatu.

12 Nijoro mbyukana n’abantu bake, kandi sinagize umuntu mbwira icyo Imana yanjye yanshyize mu mutima ngo ngikorere i Yerusalemu, kandi nta farashi twajyanye keretse iyari impetse.

13 Nuko iryo joro ndasohoka nyura mu irembo rijya mu gikombe, nkomeza inzira y’iriba ry’ikiyoka no mu irembo rinyuzwamo imyanda, nitegereza inkike z’i Yerusalemu zasenyutse n’amarembo yaho yahiye.

14 Maze njya ku irembo ry’isōko no ku kidendezi cy’umwami, ariko ntihaboneka inzira y’ifarashi yari impetse.

15 Iryo joro nzamuka iruhande rw’akagezi nitegereza inkike, mperako ndahindukira nyura mu irembo rijya mu gikombe, nuko ndagaruka.

16 Ariko abatware ntibamenya iyo nagiye cyangwa icyo nakoze, ndetse sinari nabwiye Abayuda cyangwa abatambyi n’abanyacyubahiro n’abatware, haba n’abandi bakora umurimo.

Nehemiya akomeza abantu ngo bubake

17 Mperako ndababwira nti “Ntimureba ko tumeze nabi, ko i Yerusalemu habaye amatongo n’amarembo yaho akaba yarahiye? Nimuze twubake inkike y’i Yerusalemu tutagumya kuba igitutsi.”

18 Mbabwira ukuboko kw’Imana yanjye uburyo kwangiriye neza, mbabwira n’amagambo umwami yambwiye. Baravuga bati “Nimuhaguruke twubake.” Nuko biyungamo bagira imbaraga zo gukora uwo murimo mwiza.

19 Ariko Sanibalati w’Umuhoroni na Tobiya umugaragu w’Umwamoni na Geshemu w’Umwarabu babyumvise, baraduseka badushinyagurira baratugaya bati “Ibyo mukora ibyo ni ibiki? Murashaka kugomera umwami?”

20 Maze ndabasubiza nti “Imana nyir’ijuru ni yo izatubashisha. Ni cyo kizatuma twebwe abagaragu bayo duhaguruka tukubaka, ariko mwebwe nta mugabane, nta buryo nta n’urwibutso mufite muri Yerusalemu.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + eight =