Neh 3

Amazina y’abubatsi

1 Bukeye Eliyashibu Umutambyi mukuru ahagurukana na bene se b’abatambyi, bubaka irembo ry’intama bararyeza bateraho inzugi zaryo, baraheza bahereye ku munara wa Hameya bakageza ku munara wa Hananēli.

2 Abagabo b’i Yeriko ni bo bakurikiragaho bubaka.

Kandi Zakuri mwene Imuri ni we wakurikiragaho yubaka.

3 Irembo ry’amafi ryubakwa na bene Hasenaya batera ibikingi byaryo, bateraho n’inzugi zaryo n’ibyuma bizihindira n’ibihindizo byaryo.

4 Kandi Meremoti mwene Uriya mwene Hakosi, ni we wakurikiragaho asana.

Meshulamu mwene Berekiya mwene Meshezabēli akurikiraho asana.

Na Sadoki mwene Bāna akurikiraho asana.

5 Ab’i Tekowa bakurikiragaho basana, ariko imfura zo muri bo ntizagandukiraga umurimo wa shebuja.

6 Kandi irembo rya kera ryasanwe na Yoyada mwene Paseya, na Meshulamu mwene Besodeya, batera ibikingi byaryo, bateraho n’inzugi zaryo n’ibyuma bizihindira n’ibihindizo byaryo.

7 Melatiya w’i Gibeyoni na Yadoni w’Umunyameronoti, ab’i Gibeyoni n’ab’i Misipa bo mu butware bw’igisonga cy’umwami cyo hakuno y’uruzi, na bo bakurikiragaho basana.

8 Uziyeli mwene Harihaya b’abacuzi b’izahabu, ni bo bakurikiragaho basana. Na Hananiya umwe wo mu bahanga binjiza imibavu akurikiraho asana, barenga hamwe muri Yerusalemu bageza ku nkike ngari.

9 Kandi Refaya mwene Huri umutware w’igice kimwe cy’i Yerusalemu, na we akurikiraho asana.

10 Yedaya mwene Harumafu akurikiraho asana, aherekeye inzu ye.

Na Hatushi mwene Hashabuneya akurikiraho asana.

11 Malikiya mwene Harimu na Hashubu mwene Pahatimowabu, basana ahandi hamwe n’umunara w’itanura.

12 Kandi Shalumu mwene Haloheshi umutware w’ikindi gice cy’i Yerusalemu, we n’abakobwa be bakurikiragaho basana.

13 Irembo rijya mu gikombe risanwa na Hanuni n’abaturage b’i Zanowa, bararyubaka bateraho inzugi zaryo n’ibyuma bizihindira n’ibihindizo byaryo, basana inkike ya mikono igihumbi bageza ku irembo rinyuzwamo imyanda.

14 Kandi irembo rinyuzwamo imyanda risanwa na Malikiya mwene Rekabu, umutware wo mu butware bw’i Betihakeremu. Uwo araryubaka ateraho inzugi zaryo n’ibyuma bizihindira n’ibihindizo byaryo.

15 Irembo ry’isōko risanwa na Shaluni mwene Kolihoze, umutware wo mu butware bw’i Misipa. Araryubaka, ararisakara ateraho inzugi zaryo n’ibyuma bizihindira n’ibihindizo byaryo, yubaka n’inkike y’ikidendezi cy’i Silowa aherekeye isambu y’umwami, bageza ku nzuririro zimanuka ziva mu mudugudu wa Dawidi.

16 Nehemiya mwene Azibuki umutware w’igice kimwe cy’i Betisuri, ni we wakurikiragaho asana ageza aherekeye ibituro bya Dawidi no kugeza ku kidendezi cyafukuwe, ukageza ku nzu y’abanyamahanga.

17 Abalewi: Rehumu mwene Bani akurikiraho asana.

Hashabiya umutware w’igice kimwe cy’i Keyila, akurikiraho asana inkike ye.

18 Hakurikiraho bene wabo basana, barimo Bavayi mwene Henadadi umutware w’ikindi gice cy’i Keyila.

19 Kandi Ezeri mwene Yoshuwa umutware w’i Misipa, akurikiraho asana ikindi gice cyerekeye ahazamuka hajya mu bubiko bw’intwaro z’intambara, aho inkike ihetera.

20 Baruki mwene Zabayi akurikiraho asana ikindi gice afite umwete, ahereye aho inkike ihetera akageza ku muryango w’inzu ya Eliyashibu, Umutambyi mukuru.

21 Meremoti mwene Uriya mwene Hakosi akurikiraho asana ikindi gice, ahereye ku muryango w’inzu ya Eliyashibu akageza aho inzu igarukira.

22 Abatambyi n’abantu bo mu kibaya bakurikiraho basana.

23 Benyamini na Hashubu bakurikiraho, basana ahateganye n’inzu yabo.

Azariya mwene Māseya mwene Ananiya akurikiraho, asana ahabangikanye n’inzu ye.

24 Binuwi mwene Henadadi akurikiraho asana ikindi gice, ahereye ku nzu ya Azariya akageza aho inkike ihetera ku nkokora.

25 Palali mwene Uzayi ni we wasannye ahabangikanye n’aho inkike ihetera, n’umunara wometswe ku nzu y’umwami yo haruguru yegereye urugo rw’abarinzi.

Pedaya mwene Paroshi akurikiraho asana.

26 Kandi Abanetinimu babaga Ofeli, ahateganye n’irembo ry’amazi ryerekeye iburasirazuba n’umunara wometsweho.

27 Ab’i Tekowa bakurikiraho basana ikindi gice giteganye n’umunara munini wubatsweho, ukageza ku nkike ya Ofeli.

28 Haruguru y’irembo ry’amafarashi hasanwa n’abatambyi, umuntu wese asana ahateganye n’inzu ye.

29 Sadoki mwene Imeri akurikiraho asana ahateganye n’inzu ye, na Shemaya mwene Shekaniya umukumirizi w’irembo ry’iburasirazuba, akurikiraho asana.

30 Hananiya mwene Shelemiya, na Hanuni umuhungu wa gatandatu muri bene Salafu bakurikiraho, basana ikindi gice. Meshulamu mwene Berekiya akurikiraho, asana ahateganye n’inzu ye.

31 Malikiya wo mu bacuzi b’izahabu akurikiraho asana ageza ku nzu y’Abanetinimu n’iy’abatunzi, aherekeye irembo rya Hamifukadi no kugeza ahazamuka hajya ku nkokora.

32 Kandi hagati y’ahazamuka hajya ku nkokora n’irembo ry’intama, hasanwa n’abacuzi b’izahabu n’abatunzi.

Bashinyagurirwa na Sanibalati

33 Bukeye Sanibalati yumvise ko twubaka inkike ararakara, agira umujinya mwinshi acyurira Abayuda.

34 Avugira imbere ya bene se n’imbere y’ingabo z’i Samariya ati “Ziriya mbwa z’Abayuda ziragira ibiki? Mbese bariyubakira igihome? Cyangwa se bazatamba igitambo? Barenda kubaka ngo buzurizeho? Bagiye gutaburura amabuye bayakura mu byavu by’ibishingwe, kandi yarahiye?”

35 Kandi Tobiya w’Umwamoni yari kumwe na we aravuga ati “N’ibyo bubaka ibyo, ingunzu nibyurira izasenya iyo nkike yabo y’amabuye.”

36 Nuko ndasenga nti “Mana yacu, umva uko dusuzuguwe. Ibitutsi badututse abe ari bo bihama, ubatange banyagwe bajyanwe mu gihugu babe abanyagano.

37 Kandi ntugatwikīre gukiranirwa kwabo, n’icyaha cyabo ntikigahanagurwe imbere yawe kuko babaye ikigusha ku bubatsi.”

38 Nuko twubaka inkike yose turayihuza, ariko yari igicagase kuko abantu bari bagize umwete wo gukora.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + two =