Ruti 2

Rusi ahumba mu mirima ya Bowazi, amugirira neza

1 Nuko Nawomi yari afite mwene wabo w’umugabo we, umuntu ukomeye w’umutunzi wo mu muryango wa Elimeleki, witwaga Bowazi.

2 Rusi Umumowabukazi abwira Nawomi ati “Reka njye mu mirima mpumbe imyaka, nkurikiye uwo ndi bugirireho umugisha.”

Aramusubiza ati “Genda mukobwa wanjye.”

3 Aragenda ahumba mu mirima akurikiye abasaruzi. Umurima yagezemo wari uwa Bowazi wo mu muryango wa Elimeleki, ariko yari atabizi.

4 Bowazi ava i Betelehemu, araza asuhuza abasaruzi ati “Uwiteka abane namwe.”

Na bo baramusubiza bati “Uwiteka aguhe umugisha.”

5 Maze Bowazi abaza umusaruzi ati “Uyu mukobwa ni uwa nde?”

6 Umusaruzi aramusubiza ati “Ni wa Mumowabukazi wagarukanye na Nawomi avuye mu gihugu cy’i Mowabu,

7 yambwiye ati ‘Ndakwinginze, emera ko mpumba nkurikiye abasaruzi hagati y’imiganda.’ Nuko araza, yahereye mu gitondo n’ubu keretse akanya gatoya yinjiye mu nzu.”

8 Maze Bowazi abwira Rusi ati “Urumva mukobwa wanjye? Ntukajye ujya mu murima w’undi kandi ntuve hano, ahubwo ujye uba bugufi bw’abaja banjye.

9 Uhange amaso ku murima basaruramo ubakurikire. Ntiwumvise ko ntegetse abahungu ko batazakwakura? Kandi uko ugize inyota ujye ujya ku bibindi, unywe ku yo abahungu bavomye.”

10 Rusi yikubita hasi yubamye aramubaza ati “Ni iki gitumye nkugiriraho umugisha, ko unyitayeho kandi ndi umunyamahanga?”

11 Bowazi aramusubiza ati “Bansobanuriye neza ibyo wagiriye nyokobukwe byose uhereye aho umugabo wawe yapfiriye, kandi yuko wasize so na nyoko n’igihugu wavukiyemo ukaza mu bwoko utari uzi.

12 Uwiteka akwiture ibyo wakoze, ugororerwe ingororano itagabanije n’Uwiteka Imana y’Abisirayeli, wahungiye munsi y’amababa yayo.”

13 Aramubwira ati “Nkugirireho umugisha Databuja, kuko umaze umubabaro ukabwira umuja wawe neza, nubwo ndahwanye n’umwe mu baja bawe.”

14 Igihe cyo kurya gisohoye Bowazi aramubwira ati “Ngwino urye umutsima, ukoze intore yawe muri vinoisharira.” Yicarana n’abasaruzi, bamuha impeke zikaranze arazirya arahaga, arasigaza.

15 Ahagurutse guhumba, Bowazi ategeka abahungu be ati “Ahumbe no hagati y’imiba ntimumucyahe.

16 Kandi mumusohorere zimwe mu miganda muzisige azihumbe, ntimumuhane.”

17 Nuko ahumba muri uwo murima ageza nimugoroba, ahura izo yahumbye ziba incuro imwe n’umucagate bya sayiri.

18 Arazikorera ajya mu mudugudu. Nyirabukwe abona izo yahumbye, kandi akura mu gikondorero ibyo yashigaje arabimuha.

19 Nyirabukwe aramubaza ati “Wahumbye mu kwa nde uyu munsi? Wakoze he? Hahiriwe uwakwitayeho!”

Asobanurira nyirabukwe nyir’umurima yakorereyemo, aramubwira ati “Nyir’umurima nakozemo uyu munsi yitwa Bowazi.”

20 Nawomi abwira umukazana we ati “Uwo mugabo ahiriwe ku Uwiteka, utarorereye kugirira neza abakiriho na ba nyakwigendera.” Nawomi arongera aramubwira ati “Uwo mugabo ni mwene wacu wa bugufi, umwe mu bacunguzi bacu.”

21 Rusi Umumowabukazi aramubwira ati “Ni koko yambwiye ati ‘Ujye ugumana n’abahungu banjye ugeze aho bazarangiriza umusaruro wanjye wose.’ ”

22 Nawomi abwira Rusi umukazana we ati “Mukobwa wanjye, ni byiza kujyana n’abaja be, be kugusanga mu murima w’undi.”

23 Nuko akajya aguma bugufi bw’abaja ba Bowazi, akajya ahumba ageza aho barangirije gusarura sayiri n’ingano, kandi abana na nyirabukwe.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × one =