Tito 3

1 Ubibutse kugandukira abatware n’abafite ubushobozi, no kubumvira, babe biteguye gukora imirimo myiza yose

2 batagira uwo basebya, batarwana, ahubwo bagira ineza, berekana ubugwaneza bwose ku bantu bose.

3 Kuko natwe kera twari abapfapfa tutumvira kandi tuyobagurika, turi mu bubata bw’irari ribi n’ibinezeza bitari bimwe, duhora tugira igomwa n’ishyari, turi abo kwangwa urunuka, natwe twangana.

4 Nyamara kugira neza kw’Imana Umukiza wacu n’urukundo ikunda abantu bibonetse

5 iradukiza, itabitewe n’imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw’imbabazi zayo idukirisha kuhagirwa ari ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n’Umwuka Wera,

6 uwo yahaye Yesu Kristo Umukiza wacu kuducunshumuriraho cyane,

7 kugira ngo dutsindishirizwe n’ubuntu bwayo duhereko tube abaragwa, dufite ibyiringiro byo kuzahabwa ubugingo buhoraho.

8 Iryo jambo ni iryo kwizerwa kandi ndashaka ko uhamya ibyo ubikomeyeho cyane, kugira ngo abizeye Imana bagire umwete wo kumaramaza gukora imirimo myiza. Ibyo ni byo byiza kuko bigira icyo bimarira abantu.

9 Ariko ibibazo by’ubupfu n’amasekuruza, n’intonganya no kujya impaka z’amategeko ujye ubizibukira, kuko ari nta cyo bimaze kandi ari iby’ubusa.

10 Nihagira uwirema ibice, numara kumuhana ubwa mbere n’ubwa kabiri ntukamwemere,

11 kuko uzi yuko umeze atyo agoramye kandi akora ibyaha yicira urubanza.

12 Ningutumaho Arutema cyangwa Tukiko uzagire umwete wo kunsanga i Nikopoli, kuko ari ho nagambiriye kumarira igihe cy’imbeho.

13 Ugire n’umwete wo guherekeza neza Zena, umuhanga mu by’amategeko na Apolo, kugira ngo batazagira icyo babura.

14 Kandi abacu na bo bige kumaramaza gukora imirimo myiza, babone uko bakenura ababikwiriye kugira ngo abacu be kugumbaha.

15 Abo turi kumwe bose baragutashya. Untahirize abadukunda dufatanije kwizera.

Ubuntu bw’Imana bubane namwe mwese.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + eleven =