2 Tim 1

1 Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, kandi nk’uko isezerano ry’ubugingo bubonerwa muri Kristo Yesu riri,

2 ndakwandikiye Timoteyo, umwana wanjye nkunda.

Ubuntu n’imbabazi n’amahoro bibe kuri wowe, biva ku Mana Data wa twese no kuri Kristo Yesu Umwami wacu.

Pawulo ahugurira Timoteyo gushikama mu byo kwizera

3 Imana nkorera nkurikije ba sogokuruza mfite umutima utancira urubanza, ni yo nshimira yuko nkwibuka ubudasiba uko nsenze ku manywa na nijoro.

4 Nibuka amarira yawe, ngakumbura kukureba ngo nuzure umunezero,

5 kuko nibutse kwizera kutaryarya kukurimo, kwabanje kuba muri nyogokuru Loyisi no muri nyoko Unike, kandi nzi neza yuko kukurimo nawe.

6 Ni cyo gituma nkwibutsa gusesa impano y’Imana ikurimo ngo yake, iyo waheshejwe no kurambikwaho ibiganza byanjye.

7 Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda.

8 Nuko ntukagire isoni zo guhamya Umwami wacu cyangwa izanjye imbohe ye. Ahubwo ufatanye nanjye kurenganyirizwa ubutumwa bwiza, ufashijwe n’imbaraga z’Imana

9 yadukijije, ikaduhamagara guhamagara kwera itabitewe n’imirimo yacu, ahubwo ibitewe n’uko yabigambiriye ubwayo, no ku bw’ubuntu bwayo twaherewe muri Kristo Yesu uhereye kera kose,

10 ariko none bukaba bwarerekanywe no kuboneka k’Umukiza wacu Kristo Yesu, wahinduye urupfu ubusa akerekanisha ubugingo no kudapfa ubutumwa bwiza.

11 Ubwo butumwa ni bwo nashyiriweho kuba umubwiriza wabwo, n’intumwa n’umwigisha w’abanyamahanga.

12 Ni cyo gituma mbabazwa ntya nyamara singira isoni, kuko nzi uwo nizeye uwo ari we, kandi nzi neza yuko abasha kurinda ikibitsanyo namubikije kugeza kuri urya munsi.

13 Ujye ukomeza icyitegererezo cy’amagambo mazima wanyumvanye, ugikomeresha kwizera n’urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu.

14 Ikibitsanyo cyiza wabikijwe, ukirindishe Umwuka Wera utubamo.

15 Uzi yuko abo muri Aziya bose banteye umugongo, muri abo ni Fugelo na Herumogene.

16 Umwami wacu agirire imbabazi abo kwa Onesiforo kuko yanduhuraga kenshi, kandi ntaragakorwa n’isoni z’umunyururu wanjye,

17 ahubwo ageze i Roma agira umwete wo kunshaka arambona.

18 Umwami amuhe kuzabona imbabazi z’Umwami kuri urya munsi. Ibyo yankoreye muri Efeso uko bingana, nta wukurusha kubimenya.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − fourteen =