Yak 2

Uburyo kurobanura ku butoni bigayitse

1 Bene Data, kwizera kwanyu mwizera Umwami wacu Yesu Kristo w’icyubahiro, ntikube uko kurobanura abantu ku butoni.

2 Nihagira umuntu uza mu iteraniro ryanyu yambaye impeta y’izahabu n’imyenda y’akataraboneka, akinjirana n’umukene wambaye ubushwambagara,

3 namwe mukita ku uwambaye imyenda y’akataraboneka mukamubwira muti “Mwicare aha heza”, naho wa mukene mukamubwira muti “Wehoho hagarara iriya cyangwa wicare munsi y’agatebe k’ibirenge byanjye”,

4 mbese iyo mugenje mutyo ntimuba mwirobanuye, mukaba abacamanza batekereza ibidakwiriye?

5 Nimwumve bene Data bakundwa, mbese Imana ntiyatoranyirije abakene b’iby’isi ngo babe ari bo baba abatunzi mu byo kwizera, baragwe ubwami yasezeranije abayikunda?

6 Ariko dore mwebweho mwasuzuguye umukene. Mbese ye, abatunzi si bo babatwaza igitugu, bakabakurubanira mu nkiko?

7 Si bo batuka rya zina ryiza mwitirirwa?

8 Nyamara niba musohoza amategeko y’Umwami wacu, nk’uko byanditswe ngo “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda”, muba mukoze neza.

9 Ariko niba murobanura abantu ku butoni muba mukoze icyaha, mutsinzwe n’amategeko y’uko mwacumuye.

Amategeko agomba kumvirwa kumaramaje

10 Umuntu wese witondera amategeko yose agasitara kuri rimwe, aba ayacumuye yose

11 kuko uwavuze ati “Ntugasambane”, ni we wavuze ati “Ntukice.” Nuko rero nudasambana ariko ukica, uba ucumuye amategeko yose.

12 Muvuge kandi mukore nk’abajya gucirwa urubanza n’amategeko atera umudendezo,

13 kuko utagira imbabazi atazababarirwa mu rubanza, nyamara imbabazi ziruta urubanza zikarwishima hejuru.

Uburyo kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye

14 Mbese bene Data, byavura iki niba umuntu avuga yuko afite kwizera, nyamara akaba ari nta mirimo akora? Bene uko kwizera kwabasha kumukiza?

15 Cyangwa se, hagira mwene Data w’umugabo cyangwa w’umugore wambaye ubusa, kandi akaba abuze ibyokurya by’iminsi yose,

16 maze umwe muri mwe akamubwira ati “Genda amahoro ususuruke uhage”, ariko ntimumuhe ibyo umubiri ukennye byavura iki?

17 Uko ni ko no kwizera iyo kudafite imirimo, ahubwo kuri konyine kuba gupfuye.

18 Ahari umuntu yazavuga ati “Wehoho ufite kwizera, jyeweho mfite imirimo.” Nyereka kwizera kwawe kutagira imirimo, nanjye ndakwereka kwizera kwanjye kugaragazwa n’imirimo yanjye.

19 Wizera yuko Imana ari imwe rukumbi. Ibyo ni byiza, ariko abadayimoni na bo barabyizerabagahinda imishyitsi.

20 Wa muntu utagira umumaro we, ntuzi yuko kwizera kutagira imirimo ari impfabusa?

21 Mbese sogokuruza Aburahamu ntiyatsindishirijwe n’imirimo, ubwo yatangaga Isaka umwana we ngo atambwe ku gicaniro?

22 Ubonye yuko kwizera kwafatanije n’imirimo ye, kandi ko kwizera kwe kwatunganijwe rwose n’imirimo ye.

23 Ni cyo cyatumye ibyanditswe bisohora, bya bindi bivuga ngo “Aburahamu yizeye Imana bimuhwanirizwa no gukiranuka”, yitwa incuti y’Imana.

24 Mubonye yuko umuntu atsindishirizwa n’imirimo, adatsindishirizwa no kwizera gusa.

25 Dore na maraya uwo Rahabu. Mbese ntiyatsindishirijwe n’imirimo ubwo yacumbikiraga za ntumwa, akaziyobora indi nzira?

26 Nuko rero nk’uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kudafite imirimo kumeze, kuba gupfuye.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 13 =