Yak 1

Ibyerekeye ibigeragezo n’ibishuko

1 Yakobo imbata y’Imana n’Umwami Yesu Kristo ndabandikiye, mwebwe abo mu miryango cumi n’ibiri y’abatatanye ndabatashya.

2 Bene Data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe,

3 mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana.

4 Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato.

5 Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishāma kandi azabuhabwa.

6 Ariko rero asabe yizeye ari nta cyo ashidikanya, kuko ushidikanya ameze nk’umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n’umuyaga ushushubikanywa.

7 Umeze atyo ye kwibwira ko azagira icyo ahabwa n’Umwami Imana,

8 kuko umuntu w’imitima ibiri anāmūka mu nzira ze zose.

9 Mwene Data w’umukene yishimire yuko afite isumbwe,

10 naho umutunzi yishimire yuko acishijwe bugufi, kuko azashiraho nk’uburabyo bw’ibyatsi.

11 Kuko izuba iyo rirashe rifite ubushyuhe bwotsa, ryumisha ibyatsi uburabyo bwabyo bugahunguka, ubwiza bw’ishusho yabyo bukabura. Uko ni ko umutunzi azumira mu nzira ze zose.

12 Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda.

13 Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati “Imana ni yo inyoheje”, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha.

14 Ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n’ibyo ararikiye bimushukashuka.

15 Nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura bikabyara urupfu.

16 Ntimukayobe bene Data bakundwa.

17 Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w’imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n’igicucu cyo guhinduka.

18 Yatubyarishije ijambo ry’ukuri nk’uko yabigambiriye, kugira ngo tube nk’umuganura w’ibiremwa byayo.

Ibyo kutihutira kuvuga, n’amahirwe aterwa no kumvira

19 Nuko rero bene Data bakundwa, umuntu wese yihutire kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara,

20 kuko uburakari bw’abantu budasohoza ibyo gukiranuka kw’Imana.

21 Ubwo bimeze bityo mwiyambure imyanda yose n’ububi busāze, mwakirane ubugwaneza ijambo ryatewe muri mwe ribasha gukiza ubugingo bwanyu.

22 Ariko rero mujye mukora iby’iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa mwishuka,

23 kuko uwumva ijambo gusa ntakore ibyaryo, ameze nk’umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo.

24 Amaze kwireba akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa uko asa.

25 Ariko uwitegereza mu mategeko atunganye rwose atera umudendezo, agakomeza kugira umwete wayo, atari uwumva gusa akibagirwa ahubwo ari uyumvira, ni we uzahabwa umugisha mu byo akora.

26 Umuntu niyibwira ko ari umunyadini, ntagenge ururimi rwe ahubwo akishuka mu mutima, idini ry’uwo muntu riba ari ubusa.

27 Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + eleven =