Yak 4

1 Mbese muri mwe intambara ziva he, n’intonganya ziva he? Ntibiva ku byo mwishimira bibi, birwanira mu ngingo zanyu?

2 Murararikira ariko nta cyo mubona, murica kandi mugira ishyari ariko ntimushobora kunguka, muratabara mukarwana nyamara ntimuhabwa kuko mudasaba,

3 murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi.

4 Yemwe basambanyi, namwe basambanyikazi, ntimuzi yuko ubucuti bw’iby’isi butera kwangwa n’Imana? Nuko rero umuntu wese ushaka kuba incuti y’iby’isi, aba yihinduye umwanzi w’Imana.

5 Mbese mutekereza yuko ibyanditswe bivugira ubusa ngo “Umwuka uba muri twe urararikira ukagira n’ishyari”?

6 Arikonubwo bimeze bityo Imanairushaho kutugirira imbabazi ni cyo gituma ivuga iti “Imana irwanya abibone, ariko abicisha bugufi ikabahera ubuntu.”

7 Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga.

8 Mwegere Imana na yo izabegera. Yemwe banyabyaha, nimukarabe. Namwe ab’imitima ibiri, nimwiyeze imitima.

9 Mubabare, muboroge murire, ibitwenge byanyu bihinduke kuboroga, ibyishimo bihinduke agahinda.

10 Mwicishe bugufi imbere y’Umwami Imana kuko ari bwo izabashyira hejuru.

11 Bene Data, ntimugasebanye. Usebya mwene se cyangwa agacira mwene se urubanza aba asebya amategeko, kandi ni yo aba aciriye urubanza. Ariko nucira amategeko urubanza ntuba uyashohoje, ahubwo uba ubaye umucamanza.

12 Utegeka agaca imanza, ni Imwe yonyine ari yo ibasha gukiza no kurimbura, ariko wowe uri nde ucira mugenzi wawe urubanza?

13 Nimwumve yemwe abavuga muti “Uyu munsi cyangwa ejo tuzajya mu mudugudu w’inaka tumareyo umwaka, dutunde tubone indamu”,

14 nyamara mutazi ibizaba ejo. Mbese ubugingo bwanyu ni iki? Muri igihu kiboneka umwanya muto kigaherako kigatamūka.

15 Ahubwo ibyo mwari mukwiriye kuvuga ni ibi, ngo “Umwami Imana nibishaka tuzarama, kandi tuzakora dutya na dutya.”

16 Ariko dore mwiratana ibyo mudashobora kwigezaho, bene iyo myirato yose ni mibi.

17 Nuko uzi gukora neza ntabikore, bimubereye icyaha.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − ten =