Yak 5

Iteka ryaciriwe ku batunzi b’abanyabugugu

1 Ngaho yemwe batunzi mwe, nimurizwe muborozwe n’ibyago mugiye kuzabona.

2 Ubutunzi bwanyu buraboze, n’imyenda yanyu iriwe n’inyenzi,

3 izahabu zanyu n’ifeza zanyu ziriwe n’ingese. Ingese yazo ni yo izaba umugabo wo kubahamya, izarya imibiri yanyu nk’umuriro. Mwabitse ubutunzi bwanyu mu minsi y’imperuka.

4 Dore, ibihembo by’abasaruzi basaruye imirima yanyu, ibyo mwabimishije uburiganya birataka, kandi umuborogo w’abo basaruzi winjiye mu matwi y’Uwiteka Nyiringabo.

5 Mwadamarariye mu isi mwishimira ibibanezeza bibi, mwihagije mu mitima ku munsi wo kurimbuka.

6 Umukiranutsi mwamuciriye ho iteka, muramwica atabarwanya.

Kwihangana no kutarahira no gusenga no kuyobora abayobye

7 Nuko bene Data, mwihangane mugeze aho Umwami Yesu azazira. Dore umuhinzi ategereza imyaka y’ubutaka y’igiciro, ayirindira yihanganye kugeza aho azabonera imvura y’umuhindo n’iy’itumba.

8 Mube ari ko namwe mwihangana, mwikomeze imitima kuko kuza k’Umwami Yesu kubegereye.

9 Ntimwitotombane bene Data, mudacirwa ho iteka dore umucamanza ahagaze ku rugi.

10 Abahanuzi bahanuye mu izina ry’Umwami Imana mubakureho icyitegererezo cyo kurenganywa no kwihangana.

11 Mwibuke yuko abihanganye tubita abanyehirwe. Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu, kandi muzi ibyo Umwami Imana yaherutse kumugirira kuko ifite imbabazi nyinshi n’impuhwe.

12 Ariko bene Data ikiruta byose, ntimukarahire naho ryaba ijuru cyangwa isi, cyangwa n’indi ndahiro yose, ahubwo ijambo ryanyu ribe “Yee, Yee”, “Oya, Oya”, kugira ngo mudacirwa ho iteka.

13 Mbese muri mwe hariho ubabaye? Nasenge. Hariho unezerewe? Naririmbire Imana.

14 Muri mwe hariho urwaye? Natumire abakuru b’Itorero, bamusabire bamusīze amavuta mu izina ry’Umwami.

15 Kandi isengesho ryo kwizera rizakiza umurwayi Umwami amuhagurutse, kandi naba yarakoze ibyaha azaba abibabariwe.

16 Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete.

17 Dore Eliya yari umuntu umeze nkatwe asaba cyane ko imvura itagwa, imvura imara imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa.

18 Arongera arasenga, nuko ijuru rigusha imvura, ubutaka bumeza imyaka yabwo.

19 Bene Data, nihagira umuntu muri mwe uyoba, avuye mu kuri undi akamuyobora,

20 mumenye yuko uyobora umunyabyaha akamukura mu nzira ye yayobeyemo, azakiza ubugingo urupfu, kandi azatwikīra ibyaha byinshi.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + three =