Yobu 2

Satani asaba Imana guteza Yobu indwara ngo imugerageze

1 Undi munsi abana b’Imana baje bashengereye Uwiteka, na Satani ashengeranye na bo ku Uwiteka.

2 Uwiteka abaza Satani ati “Uturutse he?”

Satani asubiza Uwiteka ati “Mvuye gutambagira isi no kuyizereramo.”

3 Uwiteka abaza Satani ati “Aho witegereje umugaragu wanjye Yobu, yuko ari nta wuhwanye na we mu isi, ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi? Yakomeje gukiranuka kwe n’ubu, nubwo wanteye kumugirira nabi nkamuhora agatsi.”

4 Maze Satani asubiza Uwiteka ati “Umubiri uhorerwa umubiri, ndetse ibyo umuntu atunze byose yabitanga ngo abicunguze ubugingo bwe.

5 Ariko noneho rambura ukuboko kwawe, ukore ku magufwa ye no ku mubiri we, azakwihakana ari imbere yawe.”

6 Uwiteka abwira Satani ati “Dore ari mu maboko yawe, keretse ubugingo bwe gusa ube ari bwo wirinda.”

Satani atera Yobu ibishyute yanga kubyinubira

7 Nuko Satani aherako arasohoka ava imbere y’Uwiteka, ateza Yobu ibishyute bibi bihera mu bworo bw’ibirenge bigeza mu gitwariro.

8 Nuko yishakira urujyo rwo kwishimisha, maze yicara mu ivu.

9 Umugore we aramubwira ati “Mbese n’ubu uracyakomeje gukiranuka kwawe? Ihakane Imana wipfire.”

10 Ariko aramusubiza ati “Uvuze nk’umwe wo mu bagore b’abapfapfa. Mbese ye, twahabwa ibyiza mu kuboko kw’Imana tukanga guhabwa ibibi?” Muri ibyo byose nta cyaha Yobu yacumurishije ururimi rwe.

Incuti za Yobu ziza kumusura

11 Nuko incuti za Yobu eshatu zumvise ibyo byago byose byamuteye ziraza, umwe aturutse iwe undi iwe. Elifazi w’Umutemani na Biludadi w’Umushuhi na Zofari w’Umunāmati, basezerana kujya kumuririra no kumuhumuriza.

12 Barambuye amaso yabo bakiri hirya,basanga yarahindanyebaramuyoberwa, batera hejuru bararira. Bose bashishimura imyitero yabo, bitera umukungugu ku mitwe no mu kirere.

13 Maze bicarana na we hasi bamara iminsi irindwi n’amajoro arindwi, kandi nta wagize icyo amubwira kuko babonye ko umubabaro we ukabije cyane.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − twelve =