Yobu 3

Yobu yiganyira umubabaro

1 Hanyuma y’ibyo Yobu aterura amagambo avuma umunsi yavutseho.

2 Aravuga ati

3 “Umunsi navutseho urimburanwe

N’iryo joro havuzwe ngo mama yasamye inda y’umwana w’umuhungu.

4 Uwo munsi uhinduke umwijima,

Imana iri hejuru ye kuwitaho,

Kandi we kumurikirwa n’umucyo.

5 Umwijima n’igicucu cy’urupfu biwigarurire,

Igicu kiwubarareho,

Igitera ubwirakabiri cyose kiwutere ubwoba.

6 Iryo joro umwijima w’icuraburindi urifate,

Rye kunezeranwa n’iminsi y’umwaka,

Rye kubarirwa mu mubare w’amezi.

7 Ni ukuri iryo joro ribe ingumba,

Rye kumvikanamo ijwi ry’umunezero.

8 Abavuma iminsi, bakitegura kubyutsa Lewiyatani,

Barivume.

9 Inyenyeri zo mu kabwibwi karyo ze kumurika,

Ritegereze umucyo, rye kuwubona,

Kandi rye kubona gutambika k’umuseke,

10 Kuko ritazibye inda ya mama,

Ngo rihishe amaso yanjye umubabaro.

11 “Ni iki cyatumye ntapfa nkiri mu nda ya mama,

Simpeze umwuka nkivuka?

12 Ni iki cyatumye mama anshyira ku bibero, akampa ibere?

13 Iyaba ari ko byagenze ubu mba ndyamye nkaruhuka,

Mba nsinziriye,

ni ho mba merewe neza,

14 Ndi kumwe n’abami n’abategeka bo mu isi,

Biyubakishirije ubuturo.

15 Cyangwa ndi kumwe n’ibikomangoma bifite izahabu,

Byujuje amazu yabo mu ifeza.

16 Iyaba narabaye nk’inda yavuyemo itazwi simba ndiho,

Nk’impinja zitigeze kureba umucyo.

17 Aho ni ho abanyabyaha bareka kurenganya,

Aho ni ho abarushye baruhukira.

18 Aho ni ho imbohe zose zibonera amahoro,

Ntabwo ziba zikihumvira ijwi ry’urenganya.

19 Umuto n’umukuru ni ho bari,

Kandi umugaragu ntahategekerwa na shebuja.

20 “Ni iki gituma iha umunyamubabaro umucyo,

Kandi ufite intimba mu mutima ikamubeshaho?

21 Kuko yifuza urupfu ntarubone,

Akarucukurira kurusha uko abantu bacukurira izahabu ihishwe.

22 Iyo abonye igituro,

Arishima cyane akanezerwa.

23 Mbese umuntu ubura aho ajya,

Imana ikamukubira hamwe,

Ni iki gituma abona umucyo?

24 Kuko kuniha kumbereye ibyokurya,

Kandi imiborogo yanjye isukwa nk’amazi.

25 Icyo natinyaga ni cyo cyangezeho,

Kandi icyanteraga ubwoba ni cyo cyanjeho.

26 Simfite amahoro, sintuje kandi singuwe neza,

Ahubwo ibyago ni byo bintera.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 1 =