Yobu 9

Yobu yemera ko ari umunyabyaha, ahakana ko ari indyarya

1 Maze Yobu arasubiza ati

2 “Ni ukuri nzi ko ari ko biri,

Ariko se umuntu yashobora ate gukiranukira Imana?

3 Imana yashaka kumugisha impaka,

Ntiyabona iryo kuyisubiza haba na rimwe mu gihumbi.

4 Igira umutima w’ubwenge, kandi ni intwari y’inyamaboko.

Ni nde wayinangiriye umutima akagubwa neza?

5 Yimura imisozi itabimenye,

Ikayubikana uburakari bwayo.

6 Itigisa isi ikayikura ahayo,

N’inkingi zayo zikanyeganyega.

7 Itegeka izuba ntirirase,

N’inyenyeri ikazitwikira.

8 Yibambisha ijuru yonyine,

Ikagendera ku miraba y’inyanja.

9 Irema Arukuturo na Oriyoni na Kilimiya,

N’ibirere by’ikusi.

10 Ni yo ikora ibikomeye bitarondoreka,

Ndetse n’ibitangaza bitabarika.

11 “Dore impitaho, sinyibone,

Yakomeza kugenda sinyimenye.

12 Dore iranyaga, ni nde wayibuza?

Ni nde uzayibwira ati ‘Uragira ibiki?’

13 Imana ntizagerura uburakari bwayo,

Abafasha b’abibone bubama munsi yayo.

14 None se ni jye wayisubiza,

Nkishakira amagambo yo kuyiburanya?

15 Naho naba ndi umukiranutsi sinayisubiza,

Ahubwo nayitakira kuko ari yo mucamanza.

16 Naho nataka ikanyitaba,

Sinakwemera yuko inyumvira.

17 Kuko imvunagurisha ishuheri,

Ikangwizaho ibikomere inziza ubusa.

18 Ntireka mpumeka,

Ahubwo inyuzuzamo umubabaro.

19 Nimvuga iby’imbaraga z’abanyamaboko ni yo nyirazo,

Nimvuga iby’urubanza na yo iti

‘Ni nde uzantumira?’

20 Naho naba ndi umukiranutsi,

Akanwa kanjye kancira urubanza.

Naho naba ndi intungane,

Ni ko kampamya ubugome.

21 Ndi intungane sinitaye ku bugingo bwanjye,

Mpinyuye kubaho kwanjye.

22 Byose ni kimwe ni cyo gituma mvuga nti

‘Irimburana abatariho urubanza n’inkozi z’ibibi.’

23 Icyorezo nicyaduka kikica abantu,

Izaseka abatariho urubanza babonye amakuba.

24 Isi itanzwe mu maboko y’inkozi z’ibibi,

Itwikiriye mu maso h’abacamanza b’isi.

None se ni nde niba atari yo?

25 “Iminsi yo kubaho kwanjye irihuta kurusha impayamaguru,

Irahunga ariko nta cyiza ibona.

26 Irahita nk’amato yihuta,

Nk’uko igisiga gihorera gifata icyo gihiga.

27 Iyo mvuze nti ‘Nzirengagiza amaganya yanjye,

Ndeke kugaragaza umubabaro ahubwo nishime’,

28 Imibabaro yanjye yose intera ubwoba,

Nzi yuko utazantsindishiriza.

29 Urubanza ruzantsinda,

Noneho ndarushywa n’ubusa kuki?

30 Naho nakwiyuhagiza amazi ya shelegi,

Ngakaraba isabune,

31 Na bwo wanjugunya mu rwobo,

Imyambaro yanjye ikanzinukwa.

32 Erega Imana si umuntu nkanjye ngo nyisubize,

Ngo tujyane tujye kuburana.

33 Nta wuturimo wo kuburanirwa,

Wabasha kudushyiraho amaboko twembi.

34 Noneho ninkureho inkoni yayo,

N’igitinyiro cyayo cye kuntera ubwoba,

35 Mbone gushira ubwoba bwayo mvuge.

Ariko si ko meze.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − one =