Yobu 8

Biludadi ahamya Yobu uburyarya

1 Biludadi w’Umushuhi aherako aramusubiza ati

2 “Uzahereza he kuvuga utyo?

Kandi uzagarukiriza he kuvuga amagambo ameze nk’umuyaga wa serwakira?

3 Mbese Imana igoreka urubanza?

Ishoborabyose igoreka gukiranuka?

4 Niba abana bawe bayicumuyeho,

Ikabatanga mu maboko y’ibibi byabo,

5 Nushakana Imana umwete,

Ukinginga Ishoborabyose,

6 Iyaba wari uboneye kandi ugakiranuka,

Ni ukuri byatuma iguhugukira,

Igatuma ishyira ihirwe mu kibanza cyawe hakiranutse.

7 Nubwo itangira ryawe ryari rito,

Ariko amaherezo yawe wakunguka cyane.

8 “Ndakwinginze baza ab’ibihe bya kera,

Kandi wite ku byo ba se bashimikiraga.

9 Erega turi ab’ejo gusa kandi nta cyo tuzi,

Kuko iminsi tumara mu isi ari igicucu gusa.

10 Mbese abo ntibazakwigisha bakagutekerereza,

Bakavuga amagambo bakuye mu mitima yabo?

11 Urufunzo rwakurira ahadatose?

Cyangwa se urukangaga rwamera ahatari amazi?

12 Iyo rukiri rubisi rutaracibwa,

Rubanziriza ibyatsi byose kuma.

13 Ni ko inzira z’abibagirwa Imana bose zimeze,

Kandi ibyiringiro by’uhakana Imana bizashira.

14 Kwizigira kwe kuzahera,

Ibyiringiro bye ni urutagangurwa.

15 Yakwegamira inzu ye ariko ntiyahagarara,

Yayikomerezaho ariko ntiyagumaho.

16 “Atoshye ari ku zuba,

Amashami ye asagambira mu murima we.

17 Imizi ye iraranda mu kirundo,

Ishorera mu nzu yubakishijwe amabuye.

18 Nakurwe aho yari ari,

Hazamwihakana hati ‘Sinigeze kukubona.’

19 Dore uwo ni wo munezero w’imigenzereze ye,

Kandi ku butaka hazashibuka abandi.

20 “Dore Imana ntizata umuntu w’intungane,

Kandi ntizaramira inkozi z’ibibi.

21 Akanwa kawe izakuzuza ibitwenge,

N’iminwa yawe izavuza impundu.

22 Abakwanga bazambikwa isoni,

Kandi ihema ry’inkozi z’ibibi ntirizongera kubaho.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 11 =