Yoz 5

Yosuwa akebesha abantu

1 Nuko abami bose b’Abamori bari hakuno ya Yorodani mu ruhande rw’iburengerazuba, n’abami b’Abanyakanāni bari ku nyanja, bumvise uko Uwiteka yagabanirije amazi ya Yorodani imbere y’Abisirayeli kugeza aho bambukiye, imitima yabo ishya ubwoba, bacika intege ku bw’Abisirayeli.

2 Icyo gihe Uwiteka abwira Yosuwa ati “Wisaturire amabuye atyaye, mukebe Abisirayeli ubwa kabiri.”

3 Yosuwa asatura amabuye atyaye, ayakebeshereza Abisirayeli ku musozi Araloti.

4 Impamvu yatumye Yosuwa abakebesha ngiyi: abagabo bose bari baravuye muri Egiputa, bari baraguye mu nzira inyura mu butayu barimo ingabo zose, ni bo bari bavuye muri Egiputa.

5 Abantu bose bari bavuyeyo bari barakebwe, ariko abo babyariye mu butayu bakiri mu nzira yaho ubwo bavaga muri Egiputa, bo bari batarakebwa

6 kuko Abisirayeli bazerereye imyaka mirongo ine mu butayu, kugeza igihe ingabo zose z’ubwoko bwabo zavuye mu Egiputa zashiriye, kuko batumviye Uwiteka. Uwiteka yari yarabarahiye ko atazemera ko bareba igihugu Uwiteka yasezeraniye ba sekuruza babo kukibaha, ari cyo gihugu cy’amata n’ubuki.

7 Abana babo yabashubije mu cyimbo cyabo, ari bo Yosuwa yakebesheje kuko bari batarakebwa, impamvu ni uko batakebewe mu nzira.

8 Nuko abantu bose bamaze gukebwa baguma aho bari bari mu mahema yabo kugeza aho bakiriye.

9 Uwiteka abwira Yosuwa ati “None mbakuyeho igisuzuguriro Abanyegiputa babasuzuguraga.” Ni cyo gituma aho hantu hitwa Gilugali na bugingo n’ubu.

Baziririza ibya Pasika

10 Nuko Abisirayeli babamba amahema i Gilugali, baziririza Pasika ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi nimugoroba, mu kibaya cy’i Yeriko.

11 Bukeye bw’umunsi wa Pasika, uwo munsi nyine bawuryaho ibigugu by’ingano zo muri icyo gihugu, n’udutsima tutasembuwe n’ibigori bikaranze.

12 Nuko bukeye bw’uwo munsi baririyeho ibigugu by’ingano zo muri icyo gihugu manu ntiyongera kuboneka. Abisirayeli ntibongera kubona manu ukundi, ahubwo uwo mwaka barya imyaka y’igihugu cy’i Kanāni.

Marayika abonekera Yosuwa

13 Nuko Yosuwa yegereye i Yeriko yubura amaso abona umuntu uhagaze amwerekeye, afite inkota mu ntoki. Yosuwa aramwegera aramubaza ati “Mbese uri uwo mu bacu, cyangwa uwo mu babisha bacu?”

14 Aramusubiza ati “Oya, ahubwo nje nonaha kubera ingabo z’Uwiteka umugaba.”

Yosuwa yikubita hasi yubamye aramuramya, aramubaza ati “Mutware, jyewe umugaragu wawe untegetse iki?”

15 Nuko umugaba w’ingabo z’Uwiteka abwira Yosuwa ati “Kwetura inkweto mu birenge byawe kuko aho uhagaze aha ari ahera.” Yosuwa abigenza atyo.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − ten =