IGICE CYA MBERE
1 Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi,
Ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha,
Ntiyicarane n’abakobanyi.
2 Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira,
Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro.
3 Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi,
Cyera imbuto zacyo igihe cyacyo.
Ibibabi byacyo ntibyuma,
Icyo azakora cyose kizamubera cyiza.
4 Ababi ntibamera batyo,
Ahubwo bahwana n’umurama utumurwa n’umuyaga.
5 Ni cyo gituma ababi bazatsindwa ku munsi w’amateka,
N’abanyabyaha bazatsindirwa mu iteraniro ry’abakiranutsi.
6 Kuko Uwiteka azi inzira y’abakiranutsi,
Ariko inzira y’ababi izarimbuka.