Zab 2

1 Ni iki gitumye abanyamahanga bagira imidugararo?

N’amoko yatekerereje iki iby’ubusa?

2 Abami bo mu isi biteguye kurwana,

Kandi abatware bagiriye inama Uwiteka n’Uwo yasīze

3 Bati “Reka ducagagure ibyo batubohesheje,

Tujugunye kure ingoyi batubohesheje.”

4 Ihora yicaye mu ijuru izabaseka,

Umwami Imana izabakoba.

5 Maze izababwirana umujinya,

Ibatinyishishe uburakari bwayo bwinshi

6 Iti “Ni jye wimikiye umwami wanjye,

Kuri Siyoni umusozi wanjye wera.”

7 Ndavuga rya tegeko,

Uwiteka yarambwiye ati “Uri Umwana wanjye,

Uyu munsi ndakubyaye.

8 Nsaba nzaguha amahanga ngo abe umwandu wawe,

N’abo ku mpera y’isi ngo ubatware.

9 Uzabavunaguza inkoni y’icyuma,

Uzabamenagura nk’ikibumbano.”

10 Noneho mwa bami mwe, mugire ubwenge,

Mwa bacamanza mwe z’abo mu isi, mwemere kwiga.

11 Mukorere Uwiteka mutinya,

Munezerwe muhinde imishyitsi.

12 Musome urya Mwana,

kugira ngo atarakara mukarimbukira mu nzira,

Kuko umujinya we ukongezwa vuba.

Hahirwa abamuhungiraho bose.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − twelve =