Zab 10

1 Uwiteka, ni iki kiguhagaritse kure?

Ni iki gitumye wihisha mu bihe by’amakuba no mu by’ibyago?

2 Ubwibone bw’umunyabyaha bumutera kwirukanira umunyamubabaro cyane kumufata,

Icyampa bagafatwa n’uburiganya batekereje.

3 Kuko umunyabyaha yihimbariza ibyo umutima we wifuza,

Kandi umunyazi yimūra Uwiteka akamusuzugura.

4 Umunyabyaha nk’uko ubwibone bwo mu maso he buri,

Aravuga ati “Ntazahōra.”

Ibyo yibwira byose bihurira muri iri jambo ngo

“Nta Mana iriho.”

5 Inzira ze zikomera iteka,

Amateka yawe ari hejuru cyane aho atareba,

Abanzi be bose abacurira ingoni.

6 Aribwira ati “Sinzanyeganyezwa,

Kugeza ibihe byose sinzabona ibyago.”

7 Akanwa ke kuzuye imivumo n’uburinganya n’agahato,

Munsi y’ururimi rwe hariho igomwa no gukiranirwa.

8 Yicara mu bico byo mu midugudu,

Mu rwihisho yica abatariho urubanza,

Amaso ye ayatatisha umunyamubabaro.

9 Yubikirira mu gico nk’uko intare yubikirira mu isenga ryayo,

Yubikirira gufata umunyamubabaro,

Kandi koko aramufata akamukururisha ikigoyi cye.

10 Yitugatuga yunamye,

Intwari ze zitsinda abanyamubabaro.

11 Aribwira ati “Imana yibagiwe,

Ihishe mu maso hayo ntabwo izabireba.”

12 Uwiteka haguruka, Mana manika ukuboko kwawe,

Ntiwibagirwe umunyamubabaro.

13 Ni iki gituma umunyabyaha asuzugura Imana,

Akayibwirira mu mutima we ati “Ntuzahōra”?

14 Warabibonye kuko urebera igomwa n’urwango kubishyiraho ukuboko kwawe,

Umunyamubabaro akwiringira wenyine,

Ni wowe ujya utabara impfubyi.

15 Vunagura ukuboko k’umunyabyaha,

Ushimikire ububi bw’umubi kugeza aho utazabumusanganira.

16 Uwiteka ni we Mwami iteka ryose,

Abanyamahanga barimbukiye mu gihugu cye.

17 Uwiteka, wumvise ibyo abanyamubabaro bashaka,

Uzakomeze imitima yabo, uzatyarize ugutwi,

18 Kugira ngo ucire impfubyi n’abahatwa imanza zibakwiriye,

Umuntu wakomotse mu butaka ye kuzongera gutera ubwoba.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − seventeen =