Zab 9

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa Mutilabeni. Ni Zaburi ya Dawidi.

2 Ndashimisha Uwiteka umutima wanjye wose,

Ndatekerereza abantu imirimo yawe yose itangaza.

3 Ndakunezererwa ndakwishimira,

Usumbabyose ndaririmba ishimwe ry’izina ryawe,

4 Kuko abanzi banjye basubira inyuma,

Bagasitazwa bakarimburwa no mu maso hawe.

5 Kuko wanciriye urubanza rukwiriye rutunganye,

Wicaye ku ntebe uca imanza zitabera.

6 Wakangaye abanyamahanga,

warimbuye abanyabyaha,

Wasibanganije amazina yabo iteka ryose.

7 Abanzi banjye bashizeho barimbutse iteka,

N’imidugudu yabo warayishenye,

No kwibukwa kwabo kwarabuze.

8 Ariko Uwiteka yicara ari umwami iteka,

Yateguriye imanza intebe ye.

9 Azacira abari mu isi imanza zitabera,

Azaha amahanga imanza z’ukuri.

10 Kandi Uwiteka azabera abahatwa igihome kirekire kibakingira,

Igihome kirekire kibakingira mu bihe by’amakuba.

11 Abazi izina ryawe bazakwiringira,

Kuko wowe Uwiteka, utareka abagushaka.

12 Muririmbire Uwiteka utuye i Siyoni,

Mumuvugirize impundu,

Mwamamaze mu mahanga imirimo yakoze.

13 Kuko ūhōrera amaraso abibuka,

Atibagirwa gutaka kw’abanyamubabaro.

14 Uwiteka umbabarire,

Reba umubabaro mbabazwa n’abanyanga,

Ni wowe unzamura ukankura ku marembo y’urupfu,

15 Kugira ngo nerekanire ishimwe ryawe ryose,

Mu marembo y’umukobwa w’i Siyoni,

Kandi nzishimira agakiza kawe.

16 Abanyamahanga baguye mu bushya bacukuye,

Mu kigoyi bateze ni ho ikirenge cyabo gifashwe.

17 Uwiteka yimenyekanishije yashohoje iteka,

Ategesha umunyabyaha imirimo y’intoki ze nk’ikigoyi.

Higayoni; Sela.

18 Abanyabyaha bazasubizwa ikuzimu,

Ni bo mahanga yose yibagirwa Imana.

19 Kuko umukene atazibagirana iteka,

Kandi ibyiringiro by’abanyamubabaro bitazabura iteka.

20 Uwiteka, haguruka abantu bē kunesha,

Amahanga acirweho iteka imbere yawe.

21 Uwiteka ubatere ubwoba,

Amahanga yimenye ko ari abantu buntu.

Sela.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =