Zab 7

1 Shigayoniya Dawidi yaririmbiye Uwiteka, ku bw’amagambo ya Kushi wo mu muryango wa Benyamini.

2 Uwiteka Mana yanjye, ni wowe mpungiraho,

Ntabara, nkiza abangenza.

3 Urya muntu ye gushishimura umutima wanjye nk’intare,

Awushwatagura ari nta wuntabara.

4 Uwiteka Mana yanjye, niba naragenjeje ntya,

Niba amaboko yanjye ariho ubugoryi,

5 Niba narituye inabi uwo twabanaga amahoro,

(Ahubwo nakijije uwanteraga ampoye ubusa),

6 Umwanzi agenze umutima wanjye awugereho,

Akandagirire ubugingo bwanjye hasi,

Ashyire ubwizabwanjye mu mukungugu.

Sela.

7 Uwiteka hagurukana umujinya wawe,

Wihagarikire kurwanya gushega kw’abantera,

Kandi unkangukire washyizeho urubanza.

8 Nuko iteraniro ry’amahanga rikugote,

Nawe usubire hejuru yaryo.

9 Uwiteka aracira amahanga urubanza,

Uwiteka, uncire urubanza rukwiriye gukiranuka kwanjye n’ukuri kundimo.

10 Ububi bw’abanyabyaha bushire nawe ukomeze abakiranutsi,

Kuko Imana ikiranuka igerageza imitima n’impyikoby’abantu.

11 Ingabo inkingira ifitwe n’Imana,

Ikiza abafite imitima itunganye.

12 Imana ni umucamanza utabera,

Ni Imana igira umujinya iminsi yose.

13 Umuntu natihana izatyaza inkota yayo,

Umuheto wayo imaze kuwufora irawutunganije.

14 Kandi imwiteguriye ibyica,

Imyambi yayo iyikongejeho umuriro.

15 Umunyabyaha aramukwa ibibi bitagira umumaro,

Inda yasamye ni igomwa abyara ibinyoma.

16 Yarimye ubushya acukura burebure,

Agwa mu ruhavu yacukuye.

17 Igomwa rye ni we rizagaruka ku mutwe,

Urugomo rwe ruzagwa mu gitwariro cye.

18 Nzashima Uwiteka nk’uko bikwiriye gukiranuka kwe,

Nzaririmba ishimwe ry’izina ry’Uwiteka usumba byose.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − ten =