Zak 3

Yosuwa umutambyi mukuru, akizwa ibyaha bye

1 Maze anyereka Yosuwa umutambyi mukuru ahagaze imbere ya marayika w’Uwiteka, na Satani ahagaze iburyo bwe ngo amurege.

2 Uwiteka abwira Satani ati “Uwiteka aguhane, yewe Satani. Ni koko Uwiteka watoranyije i Yerusalemu aguhane. Mbese uwo si umushimu ukuwe mu muriro?”

3 Kandi Yosuwa yari yambaye imyenda y’ibizinga, ahagaze imbere ya marayika.

4 Marayika abwira abari bamuri imbere ati “Nimumwambure iyo myenda y’ibizinga.” Maze abwira Yosuwa ati “Ngukuyeho gukiranirwa kwawe, kandi ndakwambika imyambaro myiza cyane.”

5 Ndategeka nti “Nimumwambike igitambaro cyiza mu mutwe.” Nuko bamwambika igitambaro cyiza mu mutwe, bamwambika n’imyenda. Marayika w’Uwiteka yari ahagaze aho.

6 Marayika w’Uwiteka ahamiriza Yosuwa cyane ati

7 “Uwiteka Nyiringabo aravuze ati ‘Nuko nugendera mu nzira zanjye kandi ukitondera ibyo nagutegetse, nawe uzacira inzu yanjye imanza n’ibikari byanjye uzabirinda, nanjye nzagushyira mu byegera muri aba bahagaze aha.

8 Umva yewe Yosuwa umutambyi mukuru, wowe na bagenzi bawe bahora imbere yawe, kuko abo ari abantu b’ikimenyetso. Dore nzazana umugaragu wanjye Shami uzumbūra.

9 Dore ibuye nshinze imbere ya Yosuwa, ku ibuye rimwe hari amaso arindwi, nzarikebaho amabara, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi gukiranirwa kw’icyo gihugu nzagukuraho umunsi umwe.

10 Uwo munsi muzahamagarana, umuntu wese ahamagare mugenzi we, muce agashingwe munsi y’umuzabibu no munsi y’umutini.’ ” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − seventeen =