Zak 4

Uwiteka akirisha Umwuka we Wera, atari abanyamaboko

1 Marayika twavuganaga agaruka aho ndi, arankangura nk’uko umuntu akangurwa akava mu bitotsi,

2 arambaza ati “Ubonye iki?”

Ndamusubiza nti “Ndarebye mbona igitereko cy’itabaza cy’izahabu cyose, kandi mbonye n’urwabya rwacyo ruteretse hejuru yacyo, mbona n’amatabaza arindwi yo kuri cyo. Kandi ayo matabaza ari hejuru yacyo yose, itabaza ryose ryari rifite imiheha irindwi.

3 Kandi impande zombi hari imyelayo ibiri, umwe wari iburyo bw’urwabya, undi wari ibumoso bwarwo.”

4 Ndongera mbaza marayika twavuganaga nti “Ibyo bisobanurwa bite, nyagasani?”

5 Marayika twavuganaga arambaza ati “Ibyo ntuzi uko bisobanurwa?”

Ndamusubiza nti “Oya, nyagasani.”

6 Aransubiza ati “Ijambo Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati ‘Si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

7 “Wa musozi munini we, wiyita iki? Imbere ya Zerubabeli uzaba ikibaya. Azazana n’ibuye risumba ayandi, barangurure bati ‘Nirihabwe umugisha! Nirihabwe umugisha!’ ”

8 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti

9 “Amaboko ya Zerubabeli ni yo yashyizeho urufatiro rw’iyi nzu, kandi amaboko ye ni yo azayuzuza, maze muzamenye yuko Uwiteka Nyiringabo ari we wabantumyeho.

10 “Mbese hari uwahinyura imishinga? Kandi bazanezerwa babonye timazi mu ntoki za Zerubabeli, kandi ibyo birindwi ni byo maso y’Uwiteka acuragana mu isi yose.”

11 Ndongera ndamubaza nti “Iriya myelayo uko ari ibiri, umwe uri iburyo bw’igitereko cy’amatabaza, undi ukaba ibumoso bwacyo isobanurwa ite?”

12 Nongera kumubaza ubwa kabiri nti “Ariya mashami y’imyelayo abiri, ari impande zombi z’imibirikira y’izahabu uko ari ibiri, akīkamuramo amavuta asa n’izahabu asobanurwa ate?”

13 Arambaza ati “Ariya ntuzi uko asobanurwa?”

Ndamusubiza nti “Oya nyagasani.”

14 Arambwira ati “Ariya mashami ni ba bantu babiri bejeshejwe amavuta, bahora bahagaze imbere y’Umwami w’isi yose.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − 3 =