Zak 8

Imana igaruka i Yerusalemu. Hazubakwa habemo amahoro

1 Nuko ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rivuga riti

2 “Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Mfuhiye i Siyoni ifuhe ryinshi, mpafuhiye mfite uburakari bwinshi.’ ”

3 Uwiteka aravuga ati “Ngarutse i Siyoni nzatura muri Yerusalemu imbere, kandi i Yerusalemu hazitwa Umurwa w’ukuri, umusozi w’Uwiteka Nyiringabo uzitwa Umusozi wera.”

4 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Hazaba igihe abasaza n’abakecuru bazongera kuboneka mu nzira z’i Yerusalemu, umuntu wese azaba yicumba inshyimbo kuko azaba ashaje cyane.

5 Kandi inzira zo ku murwa zizaba zuzuye abahungu n’abakobwa, bakinira mu mayira yo muri wo.”

6 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Nubwo bizatangaza abantu bazaba basigaye muri iyo minsi, mbese nanjye byantangaza?” Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza.

7 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Dore nzakiza abantu banjye, mbakure mu gihugu cy’iburasirazuba no mu cy’iburengerazuba,

8 nzabazana bature muri Yerusalemu imbere. Bazaba abantu banjye, nanjye nzaba Imana yabo mu by’ukuri, no mu byo gukiranuka.”

9 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Amaboko yanyu nakomere, yemwe abumva muri iyi minsi amagambo yavuzwe n’abahanuzi, bari bahari ku munsi urufatiro rw’inzu y’Uwiteka Nyiringabo rwashyirwagaho ngo iyo nzu y’urusengero yubakwe.

10 Kuko iyo minsi itaragera nta muntu wahembwaga cyangwa itungo, kandi uwinjiraga n’uwasohokaga nta mahoro bari bafite ku bw’abanzi, kuko nateye abantu bose kwangana, umuntu wese nkamuteranya na mugenzi we.

11 Ariko noneho abasigaye bo muri ubu bwoko, sinzabamerera nk’uko nabamereye mu bihe byashize. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

12 Kuko hazabaho imbuto z’amahoro, umuzabibu uzera imbuto zawo, ubutaka buzera umwero wabwo, n’ijuru rizatonda ikime cyaryo, ibyo byose nzabiraga abasigaye bo muri ubu bwoko.

13 Nuko nk’uko mwari mu mahanga muri ibivume, mwa nzu y’i Buyuda n’iy’i Bwisirayeli mwe, ni ko nzabakiza. Muzaba abahesha b’umugisha, mwe gutinya ahubwo amaboko yanyu akomere.

14 “Kuko Uwiteka Nyiringabo avuga ati ‘Nk’uko nagambiriye kubagirira nabi ubwo ba sogokuruza banyu bandakazaga simbyibuze, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga,

15 na none muri iyi minsi ni ko ngambiriye kugirira Yerusalemu n’inzu y’i Buyuda neza, mwitinya.

16 Ibyo muzajya mukora ni ibi: umuntu wese ajye avugana iby’ukuri na mugenzi we, mujye muca imanza zitabera z’amahoro muri mu miharuro yanyu.

17 Kandi ntimukagambanirane mu mitima yanyu, ntimukemere indahiro z’ibinyoma zose kuko ibyo byose ari byo nanga.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

18 Maze ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rivuga riti

19 “Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Kwiyiriza ubusa byo mu kwezi kwa kane no mu kwa gatanu, no mu kwa karindwi no mu kwa cumi, bizahindukira ab’inzu y’i Buyudaiminsiy’umunezero n’iy’ibyishimo n’ibirori byiza cyane. Nuko nimukunde ukuri n’amahoro.’ ”

20 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Muzabona amahanga azanye n’abaturage bo mu midugudu myinshi,

21 kandi abaturage bo mu mudugudu umwe bazajya mu wundi bavuge bati ‘Nimuze twihute dusabe Uwiteka umugisha, dushake Uwiteka Nyiringabo.’Bati‘Natwe turajyayo.’

22 Ni ukuri koko abantu benshi n’amoko akomeye bazaza i Yerusalemu gushakirayo Uwiteka Nyiringabo, no kumusaba umugisha.”

23 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Muri iyo minsi, abantu cumi bazava mu mahanga y’indimi zose bafate ikinyita cy’umwambaro w’Umuyuda bamubwire bati ‘Turajyana kuko twumvise yuko Imana iri kumwe namwe.’ ”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − five =