Zak 9

Umwami ajya i Yerusalemu ahetswe n’indogobe

1 Ibyo ijambo ry’Uwiteka rihanura ku gihugu cy’i Hadiraki, rigaturiza i Damasiko, kuko abantu n’imiryango ya Isirayeli yose Uwiteka ari we bahanze amaso,Mat 11.21-22; Luka 10.13-14

2 no ku b’i Hamati hegeranye na ho, n’ab’i Tiro n’ab’i Sidoni nubwo ari abanyabwenge cyane.

3 Ab’i Tiro bariyubakira igihome, bakarunda ifeza nk’urunda umukungugu, n’izahabu nziza bakayirunda nk’urunda ibyondo byo mu nzira.

4 Dore Umwami Imana izahanyaga, itsinde imbaraga zaho zo ku nyanja kandi hazatwikwa.

5 Abanyashikeloni bazabireba batinye, n’ab’i Gaza bazababara cyane, n’aba Ekuroni ibyo bari biringiye bizabahemukira, kandi i Gaza hazabura umwami, na Ashikeloni abantu bazahashira. Amosi 1.6-8; Zef 2.4-7

6 Ibibyarwa ni byo bizatura Ashidodi, kandi Abafilisitiya nzabaca ku bwibone bwabo.

7 Nzamukura amaraso mu kanwa, nzamukura n’ibizira mu menyo. Azaba asigaye arokotse abe uw’Imana, azaba nk’umutware w’u Buyuda kandi Ekuroni hazaba nk’Umuyebusi.

8 Inzu yanjye nzayigotesha urugerero ruhangane n’ingaboz’ababisha, kugira ngo hatagira unyuraho agenda cyangwa agaruka. Nta muntu urenganya uzongera kubanyura hagati, kuko noneho mbyiboneye n’amaso yanjye.

9 Nezerwa cyane wa mukobwa w’i Siyoni we, rangurura wa mukobwa w’i Yerusalemu we, dore umwami wawe aje aho uri. Ni we mukiranutsi kandi azanye agakiza, yicishije bugufi agendera ku ndogobe, ndetse no ku cyana cyayo.

10 Efurayimu nzahakura amagare, n’i Yerusalemu nzahakura amafarashi, n’imiheto y’intambara izahashira. Azabwira amahanga iby’amahoro kandi ubwami bwe buzahera ku nyanja bugere ku yindi, buzahera no ku ruzi bugere no ku mpera y’isi.

11 Kandi nawe ku bw’isezerano ryawe rihamywa n’amaraso, nanjye nkubohoreye imbohe, nzikura mu rwobo rutagira amazi.

12 Nimuhindukirire igihome gikomeye, mwa mbohe zifite ibyiringiro mwe. Uyu munsi ndahamya yuko nzabashumbusha kabiri.

13 Kuko mfoye Yuda nk’umuheto na Efurayimu akamubera umwambi, kandi abahungu bawe Siyoni, nzabateza abahungu b’i Bugiriki, nzakugira inkota y’intwari.

14 Kandi Uwiteka azahasesekara agaragare hejuru yabo, umwambi we uzagenda nk’umurabyo kandi Umwami Imana izavuza ihembe, ijyane na serwakira y’ikusi.

15 Uwiteka Nyiringabo azabarinda, bazatsemba ababisha bakandagire ku mabuye y’imihumetso. Bazanywa basahinde nk’abanywi ba vino, buzure nk’uko inzabya zo ku nkokora z’igicaniro zuzura.

16 Maze uwo munsi Uwiteka Imana yabo izabakiza nk’ukiza umukumbi w’abantu be, bazamera nk’amabuye meza atatse ku ikamba ashyizwe hejuru y’igihugu cye.

17 Erega kugira neza kwe ni kwinshi, kandi ubwiza bwe na bwo ni bwinshi! Ingano zizatera abasore kubengerana, kandi vino y’umuhama na yo izatera abakobwa kubengerana.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + 5 =